Umuryango w’abirabura utuye mu mujyi wa Phoenix muri Arizona ugiye kwishyurwa asaga miliyoni 459 Frw nyuma y’uko polisi yo muri uyu mujyi ibatunze imbunda ishaka kubarasa ibaziza ko umwana wabo yatwaye igikinisho mu iduka ababyeyi be batabizi.
Dravon Ames n’umugore we Lesha Harper bagiye
kwishyurwa agera ku bihumbi Magana ane na mirongo irindwi na bitanu by’amadolari
ya leta zunze ubumwe za Amerika ($475,000), nyuma y’uko umwaka ushize polisi yo
mu mujyi wa Phoenix muri leta ya Arizona ibatunze imbunda ishaka kubarasa.
Inkuru dukesha ikinyamakuru cy’Abongereza Daily Mail ivuga
ko umwaka ushize kuwa 27 Gicurasi aribwo umupolisi witwa Chrisy Meyer arikumwe
na bagenzi be batunze imbunda Dravon bashaka kumurasa ari kumwe n’umugore we
wari unatwite inda y’amezi atanu, hamwe n’abana babo babiri b’abakobwa b’imyaka
4 n’umwaka 1 w’amavuko.
Umuryango wa Dravon ugiye guhabwa agera kuri Miliyoni 459 Frw nk'indishyi z'akababaro
Ibi byose byabaye nyuma y’uko umwana wabo muto asohokanye igikinisho kigura idorali rimwe $1 gusa mu iduka ababyeyi be batabimenye, maze abakozi bo muri iri duka bagahita bahamagara polisi bayimenyesha ko hari umuryango ufite umwana muto wibye igikinisho mu iduka.
Amashusho agaragaza uyu muryango, yasakaye
ahantu hose agaragaza uyu muryango uzengurutswe n’abapolisi umwe mu bapolisi witwa
Chrisy Meyer atunze imbuda Ames amubwira ko ajyiye kumurasa isasu mu mutwe.
Lesha Harper ubwo yaganiraga n’itangazamakuru kuwa
gatatu w’icyi cyumweru yavuze ko umuryango we ugiye guhabwa agera ku bihumbi Magana
ane miromgo irindwi na bitanu $475,000 nk’impozamarira mu kirego barezemo umugi
wa Phoenix umwaka ushize.
Lesha avuga ko umuryango we wanyuze mu bihe bikomeye nyuma y'ibyababayeho
Mu kirego bashinjaga polisi yo muri uyu mugi gukoresha
imbaraga z’umurengera no kutubahiriza uburenganzira bw’abasivile. Mu kirego uyu
muryango washakaga miliyoni icumi $10,000,000 z’amadolari nk’indishyi z’akababaro.
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru Harper yagize ati:”Ndashaka
kuvuga ko ubu numva nyuzwe kuba twabonye ubutabera. Byari ibintu bigoye cyane
kwita ku bana banjye no guhangana n’ibintu bitandukanye byabaye”. Harper yakomeje
avuga ko abana be bahungabanyijwe cyane nibwo babonye na n’uyu munsi bakigaragaza
ingaruka zibyo bahuye nabyo.
Carlos Garcia umwe mu bagize njyanama y’umugi wa
Phoenix yavuze ko abizi neza ko amafaranga uyu muryango uzahabwa, atakuraho
ihungabana cyangwa se ibikomere batejwe n’ibyababayeho ariko yizera ko azafasha
abana kugira ubuzima bwiza. Garcia yakomeje yihanganisha uyu muryango kubyo
wanyuzemo bitoroshye, abashimira kuba barashoboye kuvuga ibyababayeho no kuba
baragize ubutwari mu gushaka ubutabera.
Nyuma aya mashusho ajyiye hanze uyu mupolisi Meyer yahise
yirukanwa mu gipolisi. Si ubwa mbere polisi yo muri Phoenix ishinjwe guhohotera
abaturage cyane cyane abirabura nk'uko byatangajwe muri raporo yasohowe na leta
ya Arizona.
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO