RFL
Kigali

Karasira Aimable (Professor Nigga) wirukanywe muri Kaminuza y'u Rwanda amaze gukusanyirizwa asaga Miliyoni 11 y'ubufasha

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:28/08/2020 18:06
0

Nyuma y'aho uwari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Aimable Uzaramba Karasira uzwi nka Professor Nigga yirukanywe muri iyi Kaminuza, ubu amaze gukusanyirizwa 8,789 by’Amapawundi, aya ni 11, 309, 552 z’Amanyarwanda.Aimable Karasira yari amaze imyaka 14 yigisha muri Kaminuza y’u Rwanda. Nyuma yo gushinjwa imyitwarire mibi mu kazi, yarirukanwe burundu binyuze mu ibaruwa ya Kaminuza y'u Rwanda yasohotse Tariki 14 Kanama 2020.

Karasira Aimable yirukanywe muri Kaminuza y'u Rwanda | IGIHE

Mu ibaruwa yirukana Karasira, yateweho umukono n'Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Philip Cotton, uyu muyobozi yibukije Karasira amakosa atandukanye akora ahabanye n’amategeko agenga abakozi ba Leta. 

Aganira na INYARWANDA, Aimable Karasira, yavuze ko nyuma yo kwirukanwa yashyizeho ikigega cy’iterankunga aho bamutera inkunga y’amafanga azamufasha gukomeza ubuzima bwe nyuma y’akazi yari asanzwemo.

Akomeza atangaza intego nyamukuru yo kwaka inkunga. Mu magambo make yadutangarije yagize ati "Intego yanjye ni ikigega cyo gukomeza ibikorwa byanjye nyuma yo kwirukanwa ku kazi”. Imibare igaragara ku rubuga bamufashirizaho yerekana ko abantu bamaze kumuha ubufasha ari 201, bitanze amafaranga agera ku Mapawundi 8,789.

amakuru Archives - Page 91 of 388 - Rugali
Karasira Aimable wirukanywe muri Kaminuza y'u Rwanda yamaze gukusanyirizwa asaga Miliyoni 11 Frw


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND