Benshi ku Isi mu bakurikira amateka ya Hiphop bavuga ko ntawarenza ingohe uruhare rw'aba bagabo mu iterambere rya Hiphop ku Isi ndetse benshi banakunze kubita ko ari bo bami b’iyi njyana. Kuri ubu ikamba rya B.I.G ndetse n’amabaruwa ya 2 Pac biri ku isoko ku gaciro karenga ibihumbi $ 260.
Kuba
icyamamare ni ikintu kifuzwa na benshi gusa ntabwo ari ko benshi babigeraho. Kuri
uyu munsi wa none nuvuga Amateka y’injyana ya Muzika “HIP HOP” ntuvuge Notorius
B.I.G na 2 Pac, uwo uzaba uri kuyabwira azagusubiza ko wibeshye ndetse ugomba
gusubira gukora ubushakashatsi bwimbitse. Aba bagabo bakanyujijeho muri
muzika ya Amerika cyane cyane ahagana hagati 1990-1997 ndetse iki gihe benshi
babafataga nk’abami ba muzika ya Amerika.
Kuri uyu munsi
wa none, bimwe mu bikoresho by'ibyamamare bigiye muri cyamunara. Ibi bikoresho birimo ikamba ryambawe na
Notorious B.I.G. mu mafoto yafotowe bwa nyuma mbere y'urupfu rwe rwabaye ahagana
mu 1997. Kubera iri kamba Notorious yafotowe
we yambaye benshi bahise batangira kumwita "Umwami wa New York" kuva
iki gihe.
Iryo kamba,
n'ibindi bintu birimo amabaruwa y'urukundo ya Tupac Shakur afite imyaka 16, ubu
riri kugurishwa muri cyamunara ya Sotheby mu kwishimira akamaro ka hip-hop. Amwe
mu mafaranga azava muri ibi bintu 120 biri muri cyamunara azashyirwa mu
mishinga yo gufasha rubanda mu mujyi wa New York.
Ikamba ryagatangaza ryambawe na
Biggie”Notorious” wakunze kwiyita Imana ya HIP HOP rifite agaciro kari hagati $200,000 na $300,000
Biggie yambaye iri kamba iminsi itatu gusa mbere y'uko araswa agapfa tariki 09/03/1997. Uyu muraperi (rapper) kandi unafata amafoto witwa Barron Claiborne yashyize umukono kuri iri kamba icyo gihe, ndetse aribika mu butunzi bwe kuva ubwo. Agira ati: "Nishimiye cyane guha rubanda iki kintu cyamamaye cyane muri hip-hop.
"Iriya foto yahinduye Biggie nk'umutagatifu uzwi cyane, kandi atari nk'umwami wa New York gusa ahubwo n'umwami wa hip-hop kandi nk'umwe mu bahanzi b'ibihe byose." Inzu ya Sotheby ihagarariwe na Cassandra Hatton yizeye ko iri kamba ryonyine rizagurwa hagati ya $200, 000 na $300,000 ni hagati ya Miliyoni zisaga 200 na 300 y'u Rwanda.
Iri kamba
ubu rirakunzwe cyane, n'ubwo P Diddy ukuriye inzu ya muzika Biggie yakoreragamo”
Bad Boy Entertainment” ndetse
bari kumwe ubwo yaraswaga, bivugwa ko we yabonaga nta gaciro rifite.
Amabaruwa y'urukundo ya Tupac Shakur
Hari
n'amabaruwa 22 y'urukundo yasinyweho na Tupac Shakur agifite imyaka 16 -
yoherereje Kathy Loy mu gihe bakundanaga ku ishuri ry'ubuhanzi rya Baltimore mu
myaka ya 1980.
Tupac
yohereje izi baruwa mu mezi abiri yakundanye n'uwo mukobwa, akazisinyaho agira
ati: "urukundo, Tupac", "iteka ryose, Tupac",
"n'igishyika, Tupac", "uwawe iteka, Tupac" na
"N'umutima wanjye wose, Tupac".
Izi nyandiko zirimo guhura kwabo kwa mbere no gutandukana kwabo, n'ibaruwa yo kwicuza urwo rukundo yohereje hashize umwaka. Zirabarirwa agaciro kari hagati ya $60,000 na $80,000 (ni hafi hagati ya miliyoni 60 na 80 y'u Rwanda).
Avugamo
kandi ubuzima bw'iwabo mu rugo, uko nyina yavaga kukazi bwije bikaba ngombwa ko
Tupac amufasha kwita kuri babyara be. Tupac yageze aho aba umuraperi w'ibihe
byose, ariko aya mabaruwa ye 16 agaragaraza ko hari igihe yari agiye
kubihagarika.
Hari aho
yanditse ati: "Uwari 'manager' yaraje ambwira ko ashaka ko ntahagarika
'rap' ariko ntekereza ko ngiye kuyihagarika kuko bingoye kwakira uko ntari
gukundwa, kandi nta gihe mfite...".
Tupac yaje
kwicwa mu bushyamirane no kurasana kwabaye i Las Vegas mu kwezi kwa cyenda 1996,
yari afite imyaka 25 gusa. Iyi cyamunara izaba imbonankubone tariki 15 z'ukwezi
gutaha kwa cyenda i New York.
Src:bbc, pressherald.com,
sanfrancisco.cbslocal.com
TANGA IGITECYEREZO