RFL
Kigali

Zlatko wanyuze muri APR FC yagizwe umutoza mushya wa Yanga Africans yo muri Tanzania

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:28/08/2020 11:26
0


Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić watoje ikipe ya APR FC mu mwaka w’imkino wa 2018/19 akaza kwirukanwa atahamaze igihe kinini, yagizwe umutoza mushya w’ikipe ya Yanga Africans byavugwaga ko izatozwa n’umurundi Kaze Cedrick.



Yanga Africans yo muri Tanzania yamaze kubona umutozamushya usimbura Umubiligi Luc Eymael uheruka kwirukanwa nyuma yo gusuzugura abafana n’abakunzi ba ruhago muri Tanzania akabagereranya n’Inkende, bikanakubitiraho umusaruro mubi iyi kipe yari ifite.

Mu minsi yashize ni bwo byavuzwe cyane ko iyi kipe iri mu biganiro n’umurundi Kaze Cedrick wigeze no gutoza Mukura Victory Sports, aho yagombaga kuyibera umutoza mukuru ariko birangira batabashije kumvikana.

Nyuma yo kutitwara neza mu mwaka ushize w’imikino, ikipe ya Yanga imwe mu makipe ahagaze neza ku isoko, aho mu minsi yashize yasinyishije Michael Sarpong wahoze akinira Rayon Sports, ndetse n’abandi bakinnyi barimo na babiri bavuye muri AS Vita Club.

Zlatko yanyuze mu makipe atandukanye yo muri Afurika arimo Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo, ZESCO United, APR FC na TP Mazembe nk’umutoza wungirije na Don Bosco zo muri RD Congo.

Zlatico utarigeze aha igikombe na kimwe APR FC yitezweho gufasha Yanga kwigaranzura mukeba wayo Simba SC wayigirijeho nkana muri uyu mwaka urangiye.

 

Zlatco yatoje APR FC ariko yirukanwa atayimazemo igihe kinini

Zlatco yahawe ikaze muri Yanga Africans

Ynga Africans iheruka gusinyisha rutahizamu Michael Sarpong wakiniraga Rayon Sports





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND