RFL
Kigali

Rutemba ituze! Jules Sentore yahuje imbaraga na Buravan basohora indirimbo y’urukundo bise ‘Ni Rwogere’-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/08/2020 11:38
0


Umuhanzi Jules Sentore yahuje imbaraga na Yvan Buravan basohora amashusho y’indirimbo nshya bise ‘Ni Rwogere’ bavuga ko urukundo rukwiye kuba inganza marumbo mu bantu.



Ni ubwa mbere Jules Sentore na Yvan Buravan bakoranye indirimbo kuva batangira urugendo rw’umuziki nk’abahanzi bigenga. 

‘Ni Rwogere’ amashusho yayo yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kanama 2020 afite iminota 04 n’amasegonda 37 arimo abasore n’inkumi babyina Kinyarwanda.

Aba bahanzi bombi bubakiye kuri gakondo bavuga ko urukundo ntacyo warugereranya nacyo kandi ko aho ruri ntihaba umwaga.

Bavuga ko urukundo ari umwambaro w’umurimbo, rukaba umuringa ubereye ukuboko n’urunigi runigirijwe ijosi.

Bavuze ko abakuru bakwiye kuraga abato urukundo nabo bagasigarana iyo ngabire, hanyuma rugakomeza kurandaranda cyane.

Jules Sentore ati “Harambe rwo nabarugira. Rukomeze ruganze. Rutubere akabando k’iminsi.”

Buravan we avuga ko urukundo “Rwahuje Data na Mama, rurasendera intwari ndaseruka. Urwo mbabwira nirwo rudutera kwanda rugwa neza kandi cyane, rutemba ituze.”

Jules Sentore asohoye aya mashusho y’indirimbo nyuma y’amezi arindwi asohoye iyitwa ‘Agafoto’ imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 158, ‘Dimba Hasi’, ‘Urera’ n’izindi.

Aba bahanzi bombi bafite amateka afite yihariye mu rugendo rw’umuziki rwabo.

Jules Sentore afite izina rinini mu njyana Gakondo afite ubuhanga bw’umwimerere mu kuririmba adategwa. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Umpe akanya’, ‘Kora akazi’, ‘Diarabi’ n’izindi.

Uyu muhanzi kandi aheruka gukora igitaramo ‘Inganzo yaratabaye’ ku nshuro ya kabiri, yakoreye kuri Televiziyo y’Igihugu.

Yvan Buravan wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye mu Ukuboza 2018 yamuritse Album ya mbere yise ‘The Love Lab’. 

Iyi Album yayikubiyeho indirimbo 18, harimo 12 yakoze ku giti cye ndetse n’izindi esheshatu (6) yahuriyemo n’abandi banyamuziki batandukanye.

Kugeza ubu, Buravan w’imyaka 24 y’amavuko ni we muhanzi nyarwanda wegukanye irushanwa ry’umuziki Prix Decouverte 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Buravan azwi cyane nk’umwanditswi w’indirimbo w’umuririmbyi ukorana injyana ya Rnb na Pop, ndetse we na Jules Sentore bambaye Kinyarwanda banabyina Kinyarwanda muri iyi ndirimbo basohoye.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo ‘Ni Rwogere’ yakozwe na Madebeats n’aho amashusho (Video) yatunganyijwe na Bob Chris Raheem.

Umuhanzi Jules Sentore yahuje imbaraga na Yvan Buravan bakorana indirimbo bise 'Ni Rwogere'

Jules Sentore na Buravan mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo isaba ko urukundo ruganza mu bantu

Yvan Buravan yasabye abafane be n'abakunzi b'umuziki kumenyekanisha iyi ndirimbo uko bashoboye

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NI RWOGERE' JULES SENTORE YAKORANYE NA YVAN BURAVAN

">







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND