RFL
Kigali

Alubumu ya Cardi B ‘Invasion of Privacy’ yaciye agahigo kuri Billboard Hot 200

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:26/08/2020 18:43
0


Invasion of Privacy alubumu y’umuraperikazi Cardi B yaciye agahigo kuri Billboard Hot 200 urutonde rusohorwa buri cyumweru rushyirwaho alubumu zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Umuraperikazi Cardi B yaciye agahigo kuri Billboard Hot 200 aho alubumu ye yise “ Invasion of Privacy” yasohowe kuwa 6 mata mwaka 2018 n’inzu itunganya umuziki ya Atlantic Records. Iyi Alubumu yanditse amateka ubwo yabaga alubumu y’umuraperikazi imaze igihe kinini kuri uru rutonde.

Cardi B uherutse gusohora indirimbo yise “WAP” yakunzwe cyane yafatanyije n’umuhanzikazi Megan Thee Stallion aho muri Videwo yifashishije ibyamamare bitandukanye harimo nka Kylie Jenner na Normani. Nyuma y’aya makuru yashimiye abakunzi be kuba bakomeje kumutera ingabo mu bitugu mu muziki we aho yabijeje gukomeza kubaha ibibashimisha.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:”Birashimisije cyane! Ndabashimiye cyane kuba mukomeje kumva no gushyigikira Invasion of Privacy. Ubu ndi gukora kuri Alubumu yanjye ya kabiri, nubwo bizamfata igihe kitari gito ariko ndagira ngo nzabe nizeye ko nzasohora umushinga mwiza”.

Cardi B

Cardi B yashimiye abakunzi be kuba baramufashije alubumu ye ikaza ku mwanya wa mbere

Aka gahigo iyi alubumu “Invasion of Privacy” ya Cardi B yaciye kari gafitwe na alubumu ya Nicki Minaj “The Pinkprint” yasohotse mu mwaka 2014 aho yamaze ibyumweru 123 kuri uru rutonde rwa Billboard Hot 200 rusohorwa buri cyumweru n’ikinyamakuru Billboard Magazine muri leta zunze ubumwe za Amerika. Kugeza ubu Invansion of Privacy niyo iri ku mwanya wa mbere aho imaze ibyumweru 124 byose kuri uru rutonde.

Invasion of Privacy

Invasion of Privacy ni alubumu yakunzwe cyane

Iyi alubumu yasohotse mu mwaka 2018 ariho indirimbo zitandukanye zakunzwe harimo nka “Bodak Yellow”, “Bertier Cardi”, “I like It” n’izindi. Invasion of Privacy yahawe ibihembo bitandukanye harimo nka BET Awards nka alubumu y’umwaka mu 2019, Grammy Awards mu 2019 nka alubumu nziza ya Rap.

 

Src: Rap Up






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND