Mu busanzwe imbwa izwiho kurinda abantu, gufasha mu gucunga umutekano, hejuru y’ibyo izwiho kuba inshuti y’abantu. Ibi akaba ari bimwe mu byatumye uyu munsi ushyirwaho mu rwego rwo guha agaciro ibikorwa bitandukanye imbwa ifashamo umuntu.
Umunsi w’imbwa wizihizwa ku
ya 26 Kanama 2020 ukaba warashyizweho kugira ngo amoko yose y’imbwa abashe
kwizihizwa. Uyu munsi kandi ufasha gushishikariza abantu kumenya umubare
w’imbwa zigomba gutabarwa buri mwaka.
Mu buzima nta watsindira
umutima w’umuntu nk’inshuti ye magara. Ni muri urwo rwego hatekerejwe kw’ipfundo
ry’ubucuti riri hagati y’umuntu n’imbwa bityo hashyirwaho umunsi wagenewe
imbwa.
Fata umwanya wo gushima urukundo n’agaciro imbwa zizana mu buzima bwa muntu, gira icyo ukorera imbwa zitagira aho ziba kandi zihohoterwa ku isi hose, zirikana ku mutekano zigiramo uruhare by’umwihariko ko zifashishwa mu bikorwa bikomeye byo kurinda umutekano;
Ko zifasha abafite ubumuga bwo kutabona, kutavuga no kutumva. Muri rusange, imbwa zidukorera byinshi twebwe abantu, uyu akaba ari wo mwanya mwiza wo kugira ngo natwe tugire ibyo dukorera imbwa. Gira ibyo umenya ku munsi wagenewe imbwa utitaye ku mafaranga macye ufite, ku mutungo mucye ufite kuko gutunga imbwa hari byinshi bigufasha.
Uyu munsi ni uwo guha icyubahiro izi nyamaswa zikora zitizigamye kugira ngo tubeho dutekanye, dufite ubwisanzure, tutirengagije ko zidutabarira ubuzima. Buri munsi izi nyamaswa zishira ubuzima bwazo mu kaga kugira ngo twe tubeho.
Hari imbwa zifashishwa mu
kumenya ahari ibiyobyabwenge, ahari ibisasu n’ibindi bigiye bitandukanye. Ibi
byose ni ibigaragaza ubutwari bwazo kandi bigaragaza ko zifite umwanya wihariye
mu buzima bwacu twebwe abantu bityo rero birakwiye ko tuzubaha.
Bimwe mu byerekana ko imbwa zihambaye
ni uko: umuhigi wa mbere wabayeho mu mateka y’isi ari imbwa ikomoka muri Afrika, izi mbwa
zatsinze kuva kuri 50% kugera kuri 70%
by’abahiga ndetse zikaba zaranditse amateka yo gutsindira Guiness World Record.
Buri mwaka ku munsi nk'uyu Isi yose yizihiza umunsi w'imbwa
TANGA IGITECYEREZO