RFL
Kigali

Naramukundaga! Agahinda k’umunyeshuri wo muri Kaminuza wari umaze imyaka 10 arera umwana utari uwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/08/2020 13:25
0


Imyaka ine irashize umuhanzi w’umurundi Sat B asohoye amashusho y’indirimbo ‘Nyampinga’ avuga inkuru mpano y’uburyo umukunzi we yasize i Bujumbura yatwawe n’umunyamafaranga.



Ni indirimbo yaririmbye imuvuye ku mutima; agaragaza gucika intege muri we, agasuka amarira y’agahinda avuga ukuntu uwari umukunzi we yamwihakanye nk’uko Petero yihakanye Yezu/Yesu.

Ibihe yanyuranyemo n’uyu mukobwa byari urwibutso rudasaza kuri we, ku buryo iyo yibutse ko yamusize akomereka umutima.

Avuga ko amakuru yahawe n’inshuti ze ari uko umuryango w’uyu mukobwa wamaze kwakira inkwano, ndetse ko umukobwa yateye intambwe idasubira inyuma.

Inkuru y’uyu muhanzi uri mu bakomeye mu Burundi imeze nk’uy’umusore twahaye izina rya Fabrice n’umukobwa twise Clementine.

Imyaka 10 yari ishize abo mu muryango wa Fabrice bazi ko bafite umukazana n’umwuzukuru, igisagaye ari uguhuza imiryango ibirori bigataha.

Urukundo rwa Fabrice na Clementine rwashibutse mu 2011 biga ku kigo kimwe mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Fabrice yari umusore w’umuhanga watsindaga mu ishuri, byatumaga buri munyeshuri yifuza ko yamufasha gusubiramo amasomo mu masaha y’umugoroba n’indi minsi.

Clementine yari umukobwa mwiza w’ikimero ariko mu ishuri ntaboneke mu myanya y’imbere.

Fabrice yabwiye INYARWANDA, ko urukundo rwabo rwatangijwe n’uko bahuraga igihe kinini amasobanurira no kuba barabaga bari kumwe mu masaha y’umugoroba batashye.

Ati “Twariganaga ariko nyine tukavuga cyane kubera ko nakundaga kumusobanurira amasomo. Ntabwo navuga ngo hari ukuntu yaje anyiyumvamo bisanzwe, bishobora kuba byaratewe n’amasomo. Ikintu cyaduhuzaga cyari amasomo.”

Bombi bigaga mu ishuri rimwe mu mwaka wa kabiri bitegura kujya mu mwaka wa Gatatu bagakora ikizamini gisoza igihimba rusange.

Uyu musore yakoze uko ashoboye yigisha uyu mukobwa amasomo y’imibare, ubugenge, ubutabire n’andi Clementine yamwerekaga ko atumva neza.

Bitegura gusoza umwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye bararyamanye, umukobwa aratwita ndetse abimenyesha umusore ko ibyo bakoze byavuyemo umuntu.

Byari impundu mu miryango yombi, bakira imfura yabo y’umukobwa, biha inshingano uyu musore atangira gushakisha amafaranga yo kwita kuri uyu mwana.

Bakoze ikizamini cya Leta, uyu mukobwa yaratsinzwe umusore aratsinda akomereza amasomo ku kigo bigagaho bitewe n’uko aho bamwohereje yabuze amafaranga yo kuyishyura.

Mu myaka itatu yamaze kuri iki kigo, yabonanaga n’uyu mukobwa mu masaha y’umugoroba, akajya gusura umwana we, akamuha impano n’ibindi bishimisha umwana.

Urukundo rw’abo rwari ruzwi mu kigo hose, inshuti ze n’abandi babibonaga ku mbuga nkoranyambaga ze.

Mu 2016 uyu musore yatsindiye kwiga Kaminuza, amafaranga ya buruse yahabwaga akajya akuraho aye andi akayoherereza uyu mukobwa kugira ngo yite ku mwana wabo.

Yatangiye kwiga umwaka wa mbere wa Kaminuza n’umukobwa we yabyaranye na Clementine nawe atangiye umwaka wa mbere w’amashuri abanza.

Fabrice yaguze ibikoresho by’ishuri n’ibindi kugira ngo umwana we na Clementine agaragara neza mu bandi.

Mu ntangiriro za 2017, Clementine yagiye kubana n’umugabo w’umucuruzi abimenyesha Fabrice.

Fabrice avuga ko ntacyo byari bimutwaye, ahubwo ko Clementine yaje guhinduka akajya amubuza gusura umwana we.

Uyu musore avuga ko yajyaga mu biruhuko by’ishuri azirikana ko azajya gusura umukobwa we, ariko Clementine akamwangira ku mpamvu atamubwiraga.

Ati “Najyaga mu biruhuko akanga ko nsura umwana wanjye kandi yari abizi ko ndi Papa we. Umwana amaze kuba mukuru yamushyizemo intekerezo z’uko atari njye Se. Cyane ko babaga ku mugabo w’umukire ufite amafaranga, ntacyo abuze.”

Fabrice avuga ko akimara gusoza amasomo ya Kaminuza mu mpera z’umwaka ushize, yavugishije Clementine amusaba ko yamuha umwana we, undi amubwira ko bidashoboka.

Clementine yabwiye Fabrice ko umwana amwaka atari uwe n’ubwo yari amaze imyaka 10 amwitaho mu buryo bwose.

Ati “Arambwira ati ‘njyewe ntabwo nabyarana n’umuntu nkawe [Clementine abwira Fabrice]. Ndamubaza nti ‘nonese ntiwabyarana n’umuntu nkanjye kubera iki? Arambwira ati ‘sinigeze nkukunda habe na rimwe’ ati ‘nari ngukurikiyeho ko unsobanurira amasomo birangira dukundanye. None nahinduye ubuzima, nawe hindura igitabo cy’ubuzima, ukomeze ibyawe.”

Fabrice avuga ko yakomeje guhatiriza abwira Clementine ko n’ubwo yamaze kurushinga ashaka umwana we w’umukobwa babyaranye mu 2011 biga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.

Uyu musore avuga ko Clementine yahise amubwira ko mu gihe cy’imyaka 10, ibyo yamubwiye byose ari ibinyoma.

Ati “Arambwira ati ‘ndagira ngo nkubwire ko ibyo nakubwiye byose narakubeshye. Umwana uvuga ni uw’umugabo n’ubundi tubana. Numvise bimbabaje mbura icyo gukora mpita nsubira mu rugo.”

Fabrice avuga ko ibi yabiganiriyeho na Clementine bari kumwe amaso ku maso. Ngo yasubiye mu rugo agahinda ari kose, abibwira abo mu muryango n’abandi.

Yavuze ko yahise afata icyemezo cyo kwiyambaza ubuyobozi, bamubwira ko bisaba gukoresha ibizamini by’amaraso (ADN) kugira ngo Se w’umwana amenyekane.

Fabrice yabwiye abo mu muryango w’umukobwa ko nta mafaranga afite yo kwishyura ibi bizamini, abasaba ko babyishyura kugira ngo ukuri kumenyekana.

Uyu musore avuga ko abo mu muryango w’uyu mukobwa bari bazi ukuri, ari nayo mpamvu bihutiye gutanga aya amafaranga.

Fabrice avuga ko muri iki Cyumweru, ibizamini byasohotse bigaragaza ko umwana atari uwe.

Ati “Ejo twagiyeyo, ibizamini bigaragaza ko umwana atari uwanjye. Ntakuri mfite. Ibizamini byishyuwe n’uwo mugabo wamushatse afatanyije n’umuryango w’umukobwa.”

Uyu musore avuga ko mu gihe cy’imyaka icumi yari amaze arera uyu mwana, yamukunze, yamwitayeho mu buryo bwose bushoboka kandi ngo byagiye bigaragarira buri umwe.

Yavuze ko ahombye kuko atabashije kubana n’umukobwa yakunze. Ariko kandi ngo bimuhaye kujya yita buri kimwe cyije mu buzima bwe.

Uyu musore avuga ko yarangajwe n’ubwiza bw’uyu mukobwa ntiyabona umwana wo kumenya niba koko amubwiza ukuri.

Ati “Ndahombye ku munota wa nyuma…Bisa n’aho inzu ihiye kandi nta bwishingizi. Navuga nti ‘kwiringira ngo umuntu yambwiye gutya nta kintu bikimaze. Icya mbere ubu ni ibimenyetso bifatika.”

Akomeza ati “Abantu bagomba kwitondera ibyo babwirwa n’abandi akwereka ko ibyo bintu ari byo. Ukabanza ugashishoza. Sinigeze bamfata umwanya wo gusesengura no gukurikirana.”

Fabrice avuga ko abantu bakwiye kwitondera ababajyana mu bintu bituma babakuraho inyungu kandi nta bimenyetso bashobora kubibonera.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND