RFL
Kigali

Ni iki cyatumye Muhammad Mossi na Mukoko Benoit bakurwa ku rutonde rwa nyuma rw’Amavubi mu 2004

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/08/2020 19:08
0


Ikipe y’igihu Amavubi ni imwe mu makipe 16 yitabiriye imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afrika cyabereye muri Tunisia 2004, ari nacyo gikombe cy’Afrika rukumbi Amavubi yitabiriye mu mateka yayo.



Mu itsinda ryarimo u Rwanda, Uganda ndetse na Ghana, Amavubi yabonye itike azamuka mu itsinda ari aya mbere n’amanota arindwi akurikirwa na Uganda yari ifite amanota  atanu. Abasore batozwaga na Ratomir Dujkovic, batangiye kwitegura kwerekeza muri Tunisia dore ko ibihe byari byiza cyane, kandi icyizere ari cyose.

Amavubi urugendo bari bamaze kurenga, bari barakoresheje abakinnyi benshi kandi bahurije hamwe, bari bafite intego yo kuzamura ibendera mu Majyaruguru y’Afrika. Uko iminsi yagendaga yicuma, Ratomir Dujkovic umutoza mukuru, yari afite cykizere cyo kuzagumana abakinnyi be batangiranye urugamba n’ubwo atari ko byaje kugenda.


Amavubi ibyishimo byabaga ari byose

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki 14 Mutarama 2004, umutoza mukuru w’Amavubi Ratomir Dujkovic yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 22 bagomba kwerekeza muri Tunisia aho imikino y’igikombe cy’Afurika yagombaga kubera, urutonde rwasohotse bari mu gihugu cya Misiri.

Nyuma yaho abakinnyi 22 batangarijwe, abakunzi b’Amavubi batunguwe no kutabonaho umunyezamu wari uwa mbere Muhammed Mossi ndetse na Mukoko Benoit kandi barakoreshejwe mu mikino yabanje y’amajonjora.

Abakinnyi 22 bari bahamagawe

Mu izamu: Patrick Mbeu (APR), Jean-Claude Ndagijimana (Rayon), Ramadhani Nkunzingoma (APR)

Abakina inyuma: Hamad Ndikumana (Genk, Belgium), Abdul Sibomana (APR), Leandre Bizagwira (Kiyovu), Canesius Bizimana (Mukura), Elias Ntaganda (APR), Jean Remy Bitana (Rayon)

Abakinnyi bo hagati: Jean-Paul Habyarimana (APR), Frederic Rusanganwa (APR), Michel Kamanzi (Betzdorf, Germany), Olivier Karekezi (APR), Henri Munyaneza (Aalost, Belgium), Eric Nshimiyimana (APR)

Ba rutahizamu: Joao Henriette Elias (Kortrijk, Belgium), Jimmy Gatete (APR), Said Abed Makasi (FC Bruxelles, Belgium), Desire Mbonabucya (St Truiden, Belgium), Jean Lomani (Power Dynamos, Zmabia), Karim Kamanzi (Vise, Belgium), Jimmy Mulisa (APR).


Desire Mbonabucya  ni we wari kapiteni w'Amavubi 2004

Urebye kuri uru rutonde, urabona ko Claude Kalisa wakinaga muri St Truiden atigeze ahamagarwa kubera imvune yari yaragiriye mu mukino wo gushaka tiike yerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi 2006.

Mu kiganiro yagiranye na BBC, uwari umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ceasar Kayizari, yatangaje ko impamvu Muhammed Mossi yasigaye, yari yagaragaje umubyibuho ukabije ndetse ubona ko adafite imyitozo ihagije,  ariko abandi bakavuga ko byatewe n’umukino u Rwanda rwatsinzwemo ibitego 5-1 n’igihugu cya Misiri harimo ngo ibitego bibiri yateje.


Eric Nshimiyimana yari umwe mu bakinnyi bakuru kandi babonaga umwuka uri mu ikipe

Mu kiganiro INYARWANDA twagiranye n’umutoza wa AS Kigali Eric Nshimiyimana wari umukinnyi icyo gihe, yatubwiye ko ubwabo nk’abakinnyi impamvu babonaga Muhammed  Mossi yasigaye, byatewe no kuba yari yararambiwe. Yagize ati ”Twari tumaze kugenda ingendo nyinshi kandi dufite amafaranga Muhammed Mossi rero wabonaga ibintu atakibirimo adakurikiza gahunda z’ikipe niba tugiye kurya ugasanga ntahari ahubwo afite ibindi yitekerereza. 

Nko mu mikino twatsinzwemo na Misiri yateraga urwenya ati 'ibi bitego umwarabu adutsinze Tunizia izadukorera ibiki? Njye ntimuzambona', ukabona ko afite ibindi yibereyemo ahubwo ashaka gutaha. Ibyo rero, twabonaga ko nta bundi buryo buhari, abatoza basohoye urutonde dusanga Mossi ntabwo ariho”.

Mukoko Benoit we habaye iki kugira ngo asigare?

Mukoko Benoit na we yari yaragendanye urugendo rukomeye n’Amavubi, yaje gusigara ku munota wa nyuma. Eric Nshimiyimana yatubwiye ko kubera ikibazo cya ba rutahizamu, ari cyo cyatumye Mukoko Benoit asigara. Yagize ati ”Mukoko Benoit yari umukinnyi akenshi wasimburaga tumaze kubona itike rero byatumye umutoza ashakisha abakinnyi bataha izamu kuko twari dufite rutahizamu ukwe gusa ari we Desire Mbonabucya".


Saidi Abedi Makasi umwe mu bakinnyi bifashishijwe mu minsi ya nyuma

Yakomeje agira ati "Abantu benshi bari bazi ko dufite Gatete Jimmy na Desire ariko Jimmy Gatete we yakinaga asatira ku mpande adahagarara hamwe, ibyo bikaba byaratumaga dushaka undi nimero icyenda, umutoza yahisemo kuzana Saidi Abedi Makasi bituma Mukoko Benoit atibona mu bakinnyi 22 bagombaga kwerekeza muri Tunisi"a.

Amavubi yari ari mu itsinda rimwe na Tunisia, DR Congo na Guinea, u Rwanda rusoza imikino y’amatsinda ruri ku mwanya wa 3 n’amanota 4 atararwemereraga kurenga umutaru.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND