RFL
Kigali

Harry Maguire uheruka kurwana, yahamagawe mu ikipe y’Abongereza igiye kwitabira imikino mpuzamahanga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/08/2020 16:27
0


Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza, Gareth Southgate yamaze guhamagara abakinnyi bagomba kwitabira imikino mpuzamahanga iki gihugu kigomba kwitabira ukwezi gutaha.



Nyuma y'aho umwaka w’imikino urangiriye, amakipe y’ibihugu atangiye guhamagara abakinnyi bo kwifashisha mu gihe kiri imbere. Ikipe y'u Bwongereza, ikaba yagaragayemo  abakinnyi bashya nka Foden ufite imyaka 20 usanzwe akinira ikipe ya Manchester City ndetse na rutahizamu wa Manchester United Greenwood. Abakinnyi Southgate yahamagaye ni aba bakurikira; 

Mu izamu: Dean Henderson, Jordan Pickford na Nick Pope

Abakina bugarira: Trent Alexander-Arnold, Eric Dier, Joe Gomez, Michael Keane, Harry Maguire, Tyrone Mings, Kieran Trippier na Kyle Walker

Mu kibuga hagati hahamagawe, Phil Foden, Mason Mount, Kalvin Phillips, Declan Rice, James Ward-Prowse ndetse na Harry Winks

Ba rutahizamu: Tammy Abraham, Mason Greenwood, Danny Ings, Harry Kane, Marcus Rashford, Jadon Sancho ndetse na Raheem Sterling uheruka gupimwa bagasanga nta coronavirus arwaye.

Ubwongereza bukaba bugiye kwitegura umukino bufite tariki 05 Nzeri 2020 n’igihugu cya Iceland


Harry Maguire kapiteni wa Machester United na we yahamagawe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND