RFL
Kigali

Simpo Savior yasohoye indirimbo nshya 'Black and Blessed' yakozwe n’abo mu Bufaransa babengutse Album ye-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2020 13:46
0


Umuhanzi mu njyana ya Reggae Ndizihiwe Alain Jean Sauveur [Simpo Savior], yasohoye indirimbo ya mbere yitwa ‘Black and Blessed’ iri kuri Album ya kabiri ashobora kumurika mu mpera z’uyu mwaka.



Iyi Album yayitiriye indirimbo ye ya mbere yasohoye yahimbye ku burenganzira n’ubushobozi bw’umukobwa n’umugore, by’umwihariko umunyafurikakazi.  

Yayanditse ashingiye ku ijambo ryavuzwe na Zozibini Tunzi wo muri Afurika y’Epfo wambitswe ikamba rya Miss Universe mu mwaka wa 2019 mu marushanwa yabereye mu Mujyi wa Atlanta muri Amerika.

Uyu mukobwa yavuze ko yakuriye ahantu bavuze ko ufite imisatsi n’uruhu nk’ibye atari mwiza. Avuga ko akabije inzozi, kandi yizeye neza ko abato kuri bo bazajya bamwibonamo. 

Simpo Savior yabwiye INYARWANDA, ko yanditse iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ko umukobwa/umugore bafite agaciro kangana n’ak’umugabo, kandi ko bakwiye kugira uburenganzira kuri buri kimwe.

Avuga ko iyi ndirimbo ‘Black and Blessed’ ivuze ikintu kinini mu rugendo rwe rw’umuziki, kandi ko yayikorewe n’abacuranzi bo mu Bufaransa bitwa Jamble All Stars.

Yavuze ko iyi band yamukoreye iyi ndirimbo ifite studio iherereye ahitwa Amiens mu Bufaransa, yakunze Album ye ya mbere, by’umwihariko indirimbo ye yitwa ‘Kamali Kamanz’. Uyu muhanzi anavuga ko iyi Band yamwemereye kumukorera indirimbo enye ziri kuri Album ye ya kabiri yitegura gusohora.

Avuga ko yishimiye kuba indirimbo ye yarakozwe n’abo mu Bufaransa. Ati “Nta muntu bitanezeza kuko si uko itaribukorerwe mu Rwanda ahubwo icyanshimishije ni agaciro bahaye album yanjye kuko ubwa mbere nari nakoranye nabo mu Butaliyani.”   

Yavuze ko nyuma y’iyi ndirimbo mu minsi iri imbere Uyu muhanzi asohora amashusho y’indirimbo yise "Life is Jah's Gift" ari gukorwa na Producer Mariva uri kumufasha cyane muri iki gihe.

Uyu muhanzi afite gahunda y’uko iyi Album yasohoka mbere y’uko uyu mwaka urangira, ashingiye kuba afite umujyanama witwa Kaberuka Sarah uri kubimufashamo.

Simpo Savior avuga ko afite intego yo gukora umuziki, injyana ya Reggae mu Rwanda ikagera ku rundi rwego afatanyije na bagenzi be baririmba indirimbo zirimo ubutumwa. Uyu muhanzi avuga ko umwaka utaha ashobora kuzakorera ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo mu burengerazuba bwa Afurika.

Amajwi y’iyi ndirimbo yayakoreye muri Dream Records na Producer Isholive, afashwa mu miririmbire na Fillette. ‘Mastering’ y’iyi ndirimbo yakozwe na Producer Rinex ukorera muri Power Records yo muri Uganda banafitanye umushinga w’indirimbo.

Umuhanzi Simpo Savior yasohoye indirimbo ya mbere iri kuri Album ya kabiri ari gutegura

Simpo yavuze ko mu 2021 azakorera ibitaramo mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BLACK AND SLEEP' Y'UMUHANZI SIMPO SAVIOR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND