RFL
Kigali

Mu Buhinde: Umukecuru w’imyaka 52 y’amavuko yabazwe ikibyimba gipima ibiro 110

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/08/2020 13:38
0

Mu Buhinde habereye ibintu bikomeye aho abaganga bakuye mu mugore ikibyimba gipima ibiro 110 byose. Iki kibyimba gipima ibiro 110 kandi kiremereye ndetse kigereranywa n'umuhungu w'imyaka 15 cyavanywe ku mugore w'imyaka 52 mu bitaro byigenga bya Indraprastha Apollo i Delhi.




Uyu mukecuru ntiyari akibasha kugenda kubera uburemere bw’ikibyimba yari yikoreye ndetse n’ibirenge bye byari byarambyimbye cyane bitewe n’uko icyo kibyimba cyari gishikamiye impyiko, ubundi ahura n’ikindi kibazo cyo kubura amaraso.


Umuganga Arun Prasad wabaze uyu mugore amasaha atatu n’igice yavuze ko "yatunguwe bikomeye" n’ikibyimba kingana gutyo ati: "Sinigeze mbona ibintu nk'ibi mu bihe byanjye byose byo kubaho no mu myaka irenga 30 maze muri uyu mwuga, ni igitangaza kuba umukecuru arimo gukira neza nyuma yo kubagwa mu minota irenga 180."

Undi muganga wagize uruhare mu kubaga uyu mukecuru, Abhishek Tiwari, yagize ati: "Afite amahirwe akomeye cyane, ibi bintu ntibisanzwe".

Src: The Sun 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND