RFL
Kigali

Ku myaka itatu y’amavuko Farida ari gukina filime-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2020 11:31
0


Umwana w’umukobwa w’imyaka itatu y’amavuko witwa Mahoro Farida ari gukina filime nk’umukinnyi w’imena mu ruhererekane rw’iyitwa ‘Jamila Series’.



Filime ‘Jamila Series’ yatangiye gusohoka, ku wa 05 Kanama 2020, agace kayo ka mbere kamaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi bitanu. Iyi filime igeze kuri episode ya Gatatu kuri ‘season’ ya mbere. Igaragaramo amasura mashya y’abakinnyi ba filime batangiye kugaragaza impano z’abo mu ruhando rw’abandi bazwi.

‘Jamila Series’ ishushanya ubuzima bukomeye bw’umwana w’umukobwa [Jamila] nyuma yo gupfusha umubyeyi we na Farida na musaza we. Iteguye mu buryo bugaragaza ingorane abana bakiri bato bahura nazo iyo bapfushije ababyeyi, ikagaragaza ubuzima butari bwiza n’ibindi bishamikiyeho bahura nabyo.

Nko mu gace ka Gatatu, Jamila ahatirwa n’umurera gutangira gushakira amafaranga mu basore, akamucyurira amubwira ko ntacyo azigezaho mu gihe adaciye akenge. Ni mu gihe umwana muto Farida yirukanwa mu rugo rw’aho yabaga, abwirwa ko Se yafunzwe atakibarizwa muri urwo rugo.

Iyi filime yubakiye kuri Jamila kuko ari we mukuru mu muryango, ari nawe uba ugomba kwita ku bavandimwe be nyuma y'uko nyina yitabye Imana. Iyi filime irimo abakinnyi b’imena nka Nibishaka Jamila ukina yitwa Jamila, Mahoro Farida ukina yitwa Farida, Makombe Hassan akina yitwa Hassan, Ishimwe Yves ukina yitwa Mugabo n'abandi.

Farida ugaragara muri iyi filime ni umwana w’umukobwa w’imyaka itatu n’amezi arindwi. Mu buzima busanzwe avuka mu muryango w’abana umunani akaba ari we bucura. Afite umusaza we utunganya filime. Iyo yabaga ari gukora aka kazi, uyu mwana yagaragazaga inyota yo gukina filime rimwe na rimwe bamusohora ahaberaga iki gikorwa agateza urusaku.

Ibi byaje gutuma musaza we yiyemeza kumuha umwanya muri filime, atangira gukina filime kuva ubwo. Uyu mwana w’umukobwa asanzwe akina n’urwenya rw’iminota itari myinshi, aho avuga ku ngingo zitandukanye. Aracyari muto, binatuma hari amwe mu magambo avuga ntiyumvikane neza.

Umwana w'umukobwa witwa Farida yatangiye gukina filime ku myaka itatu n'amezi arindwi

Farida akina nk'umukinnyi w'imena muri filime 'Jamila Series' igeze kuri episode ya Gatatu

Uyu mwana w'umuhungu akina ari musaza wa Jamila

Jamila mukuru wa Farida uba ufite inshingano zo kwita ku bavandimwe be nyuma y'uko nyina yitabye Imana

KANDA HANO UREBE AGACE KA GATATU KA FILIME' JAMILA' IRIMO UMWANA W'UMUKOBWA W'IMYAKA ITATU WITWA FARIDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND