RFL
Kigali

Rutabana yakoze indirimbo agaragaza ko urukundo nyakuri rudakwiye kugira icyo rushingiraho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2020 9:20
0


Umuhanzi w’umuhanga mu gucuranga gitari Jean Claude Rutabana yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise ‘Lover’ igaragaza ko urukundo nyakuri rudakwiye gushingira ku mitungo n’ibindi.



Iyi ndirimbo ije ikurikira iyitwa ‘No One’ uyu muhanzi yari aherutse gusohora, ivuga ko buri wese aremye mu buryo bwihariye ko n’ibyo akora bigomba kuba byihariye.

Jean Rutabana yabwiye INYARWANDA, ko yanditse indirimbo ‘Lover’ agira ngo agaragaze ko ahari urukundo nyakuri ntakidashoboka, ko byose umuntu abigeraho iyo akunze n’umutima we wose.

Hari aho aririmba agira ati "Amafaranga yose tuzayabona, ahari urukundo ntakidashoboka mukunzi...Icyo uzamburana n'uko ntacyo nzaba mfite."

Ibitekerezo byisukiranyije kuri iyi ndirimbo by’abantu batandukanye, bashimye uyu muhanzi ku bw’umudiho mwiza ugize iyi ndirimbo n’amagambo makeya ariko meza. 

Ukoresha izina rya Y. Chris yifurije Jean Rutabana gukomeza gutera imbere mu rugendo rwe rw’umuziki, anagaragaza ko yakunze amwe mu magambo agize iyi ndirimbo.

Indirimbo ‘Lover’ yakorewe muri muri studio yitwa Level 9 Records ya Producer Jimmy Pro n’aho amashusho yakozwe na Sam.

Jean Rutabana ni umunyamakuru akaba n’umuhanzi ugiye kumara imyaka ibiri mu muziki ufite ubuhanga bwihariye mu gucuranga gitari.

Yifashishije gitari ye yagiye asubiramo indirimbo z’abahanzi barimo Meddy, Tom Close, Dj Miller, Sauti Sol, Big Fizzo n’abandi.

Umuhanzi Jean Rutabana yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Lover'

Rutabana yakoze indirimbo agaragaza ko urukundo nyakuri rudakwiye kugira icyo rushingiraho

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'LOVER' Y'UMUHANZI JEAN RUTABANA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND