RFL
Kigali

Lil G yemeje ko agiye kurushinga n’umunyarwandakazi uba mu Bufaransa

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/08/2020 8:38
0


Umuhanzi ubimazemo igihe Karangwa Lionel [Lil G] yemeje ko agiye gukora ubukwe n’umunyarwandakazi witwa Sylvie uba mu Bufaransa bamaze igihe bari mu munyenga w’urukundo.



Mu ijoro ry’uyu wa Mbere tariki 24 Kanama 2020, Lil G yanditse kuri konti ye ya Instagram, avuga ko ku wa 16 Mutarama 2021, azakora ubukwe kandi ko yishimiye guha ikaze mu inzu umutarutwa we. 

Lil G yabwiye INYARWANDA ko igihe kigeze kugira ngo ave mu cyiciro cy’ingaragu, ashingiye ku gihe amaze mu muziki n’ibyo amaze kugeraho. Yavuze ko nta gihe kinini gishize amenyanye n’uyu mukobwa kandi ngo baraziranye mu buryo buhagije ari nayo mpamvu bateye intambwe yo kurushinga nk’umugabo n’umugore.

Uyu muhanzi yavuze ko umuziki atari wo wamuhuje na Sylvie bazarushinga mu ntangiriro z’umwaka utaha. Umukobwa ugiye kurushinga na Lil G asanzwe afite akazi akorera mu Bufaransa. Amafoto n’ibindi bimuranga, Lil G avuga ko igihe kitaragera ngo abigaragaze.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Agaciro’, avuga ko agejeje imyaka yo kurushinga ihererekejwe n’ibikorwa bifatika yakoze mu muziki nyarwanda. Ati “Umuntu aba yakuze urumva kandi ibi ntabwo birenze cyane. Twateguye ibitaramo bikomeye, ibi ng’ibi n’indi ntambwe uba uteye iba igomba kubaho ariko nanone utashyira hejuru.”

Lil G yavuze ko yemeye gutangaza itariki y’ubukwe bwe n’uyu mukobwa bitewe n’uko afite byinshi yamukundiye birimo no kuba ari umukobwa w’umukozi bazahuza imbaraga bagateze imbere urugo rwabo. 

Yagize ati “Ni umuntu usobanukiwe. Ni umusirimu, azi ubuzima. Ari mu bantu mushobora guhuriza hamwe mu gakora ikintu runaka.”

Lil G ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki ndetse wanakunzwe mu buryo bukomeye mu gihe yatangiraga muzika akiri umwana w’imyaka 13. Yatangiye akora injyana ya Rap mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo “It’s Ok”, “Nimba Umugabo”, “Akagendo” n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi amaze iminsi ategura Album ya Gatanu izaba ikubiyeho indirimbo z’ubuzima busanzwe, ikazaba ikurikira “Nimba Umugabo”, “Ese Ujya Unkumbura”, “Umubyeyi” na “Halleluyah”.

Lil G yatangaje ko agiye gukora ubukwe n'umunyarwandakazi uba mu Bufaransa

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INYANJA' YA JOHN YAKORANYE NA LIL G








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND