RFL
Kigali

Ibitaro mu Budage byagaragaje ko Alexey Navalny hari ibimenyetso by’uko yari yarozwe

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:24/08/2020 21:57
0


Ibipimo byakorewe ku mugabo utavuga rumwe na Guverinoma y’u Burusiya, Alexey Navalny, bikozwe n’ibitaro byo mu Budage, byerekanye ko hari ibimenyetso by’uko yari yarozwe.



Ibitaro byo mu Budage biri biri kwita ku munyepolitiki utavuga rumwe na Guverinoma y’u Burusiya, byatangaje kuri uyu wa Mbere ko uyu mugabo yari yarozwe. Ibitaro by’i Berlin byitwa Charite byatangaje kuri uyu wa Mbere mu itangazo ko itsinda ry’abaganga riri kwita kuri uyu mugabo kuva ku wa Gatandatu, ko byamusanzemo ibyitwa ‘cholinesterase inhibitors’ mu mubiri we.

Ibi bitaro bikomeza bivuga ko umurwayi ari kwitwabwaho n’ abaganga bimpuguke, ko ndetse bwana Navalny akiri muri koma. Batangaza ko Ubuzima bwe ntakibazo bufite kugeza magingo aya. Bimwe mu byo iri tsinda ry’ ikinyabutabire rizwiho, ni uko bikoreshwa mu ntwaro zikoreshejwe ibinyabutabire, ahanini zica udukoko, ndetse ko byaba n’ uburozi ku buzima bw’abantu.

Umuyobozi w’u Budage, Angela Markel, yahamagariye Igihugu cy’u Burusiya gukora iperereza ku bijyanye n’irogwa rya Navalny, hagatahurwa ababigizemo uruhare, ndetse bakanashyikirizwa ubutabera.

Mu itangazo, Markel, ndetse na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga Heiko Maas, bifurije Navalny gukira, ndetse banifuriza amahirwe umuryango we. Bikomeje guvugwa ko uyu munyepolitiki utavuga rumwe na guverinoma y’u Burusiya yahawe ubu burozi mu gikombe cy’ icyayi, ndetse ibi bigashinjwa Perezida uyoboye u Burusiya Vladimir Putin.

N’ubwo inzego z’ ubuvuzi zirikwita kuri Navalny zemeza ko hari ibimenyetso by’uburozi mu mubiri wa Navalny, inzego z’ubuzima mu Burusiya ntabwo zemera Amakuru avuga ko yaba yararozwe. Mu gihe bwana na Navalny arimo kwitabwaho muri Berlin, ku bitaro aho ari kuvurirwa hashyizwe inzego z’umutekano.

Ibitaro mu Budage byagaragaje ko Alexey Navalny hari ibimenyetso by’uko yari yarozwe

Src: Aljazeera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND