RFL
Kigali

SPORTS ROOM: Ni ubuhe buryo amakipe yo mu Rwanda akwiye kubaho bwatanga umusaruro no ku ikipe y’igihugu?

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:24/08/2020 20:41
0


Uko imyaka ishira indi igataha ni ko imibereho y’amakipe y’umupira w’amaguru mu Rwanda agenda agana habi kurushaho, hatabayeho ubwitange bw’abafana cyangwa amafaranga atangwa n’uturere nayo abageraho atinze amenshi yasezera mu cyiciro cya mbere andi agasenyuka burundu akaba amateka.



Nta mpinduka zigaragara ziba mu mibereho y’amakipe yo mu Rwanda, kuko amenshi asoza umwaka yambuye abakinnyi bayo, abatoza cyangwa agatangira umwaka w’imikino arimo umwenda w’umwaka ushize, ibi bigatuma benshi bibaza niba amakipe agira ubuyobozi buyareberera bunagena ejo hazaza hayo.

Bigaragara ko amakipe yo mu Rwanda atarisobanukirwa ubwayo, ngo amenye neza impamvu ari mu mwanya arimo ndetse anakina icyiciro cya mbere.

Nta ngamba zihamye zifatwa n’ubuyobozi bw’amakipe, ngo barandure ikibazo cy’ubukene cyabaye karande, kinatuma shampiyona itagira uburyohe nyabwo ndetse bikarangira bikomye mu nkokora umusaruro w’ikipe y’igihugu Amavubi.


Mu by'ukuri amakipe akwiye kumenya ko atanganya ubushobozi kandi ko adakwiye no kubaho kimwe ndetse n’intego zigomba gutandukana. 

Byinshi ku busesenguzi bwimbitse kuri iki kibazo ndetse n’igikwiye gukorwa kugira ngo bihinduke urabisanga muri iki kiganiro Sports Room mwateguriwe na Safari Garcon na Ishimwe Olivier Ba


REBA HANO UBUSESENGUZI KU MUPIRA W'AMAGURU MU RWANDA


VIDEO: Aime Filmz - inyaRwanda Tv






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND