RFL
Kigali

Menya byinshi ku mpamvu z’amarangi asigwa ku mihanda yo muri Qatar

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:25/08/2020 14:23
0


Qatar ni igihugu kizwiho kuba gifite abaturage bateye imbere cyane, cyikaba ari cyo gifite HDI (Human Development Index) yo hejuru mu bihugu by’Abarabu nyuma ya UAE na Saudi Arabia.Iki gihugu kikaba gikoresha amabara agera kuri 3 ku mihanda yabo.



Wakwibaza impamvu bahitamo gusiga ku mihanda yabo amabara atandukanye n’ibara ry’umukara dusanzwe tubona ku mihanda y’indi. Dukurikije ibyo science ivuga, dushobora kurushaho kwitondera ibara, mu gihe ribyutsa amarangamutima, kuva ku marangamutima yo kwishima kugera ku marangamutima yo kubabara no kurakara.

Ibara ntirigira ingaruka ku bitekerezo n’amarangamutima yacu gusa ahubwo rigira n’ingaruka ku gipimo cy’ubushyuhe cyangwa ubukonje bw’ikintu. Impamvu iki gihugu cyahisemo gukoresha amabara nk’ubururu, umutuku n’ibara rizwi nka purple ni ukugira ngo hagabanywe ubushyuhe ku mihanda, bwaterwaga n’ibara ry’umukara ubusanzwe risigwa ku mihanda.

Ubusanzwe ibara ry’umukara rizwiho gukurura ubushyuhe cyane ugereranyije n’andi mabara. Ikindi ni uko iri bara ry’umukara ku mihanda rikurura ubushyuhe buri hejuru ya 20oC. Aya ni amwe mu mabara akoreshwa ku mihanda yo muri Qatar:

1. Red road (umuhanda utukura)


Uyu muhanda ushobora kwifashishwa nka bariyeri (barrier) mu gihe gikenewe cyangwa se bakawufunga mu gihe cy’ingenzi nk’igihe cy’iyizihizwa ry’iminsi mpuzamahanga cyangwa se habaye imipira cyangwa igikombe cy’isi, kugira ngo uyu muhanda ukoreshwe nk’inzira y’abanyamaguru. Ibi ni nabyo bizakorwa mu gikombe cy’isi cyo muri 2022.

2. Blue road (umuhanda w’ubururu)


Uyu muhanda wasizwe iri bara ry’ubururu mu rwego rwo kuwugabanyiriza ubushyuhe. Ibi bikaba binakozwe vuba kuko hakiri kurebwa niba koko iri bara rizagabanya ubushyuhe ndetse bikazamara amezi 18 bigenzurwa.

3. Purple Road


Uyu muhanda ufite iri bara uherereye ku musozi witwa Katara, umusozi ukurura ba mukerarugendo batari bake bitewe n’ubwoko butandukanye bw’ibiti buriyo hatibagiwe n’ubwiza bw’umuhanda bitewe n’ibara ryawo riryoheye amaso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND