RFL
Kigali

Sintex yafashije imiryango itishoboye y’aho akomoka - AMAFOTO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:24/08/2020 15:56
0


Umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex afatanyije na Keza Shadia ubarizwa muri Canada bafashije imiryango itishoboye 13 yo mu Murenge wa Muhima mu Mujyi wa Kigali.



Ni igikorwa cyabaye mu Cyumweru gishize, aho iyi miryango yahawe ibiribwa birimo umuceri, isukari, isabune n’amata; bahabwa kandi imifuka y’amakara n’ibindi. Abahawe ibi biribwa bashimye uyu muhanzi wabatekerejeho, bavuga ko abagobotse mu bihe bari bakeneye umuntu ubaba hafi.

Iki gikorwa cyo gufasha cyabanjirijwe n’indirimbo ‘Heal the universe’ yasohotse yaririmbyemo abarimo Sintex, Ama G the Black, Alyn Sano, Yverry, P-Fla, Yvan Mpano na S. Major Robert.

Sintex yabwiye INYARWANDA, ko nyuma yo gukora iyi ndirimbo we na Keza Shadia usanzwe ufasha abantu batandukanye biyemeje kugira imiryango bahindurira ubuzima muri iki gihe cya Covid-19.

Avuga kandi ko uyu mukobwa yanamufashije gukora indirimbo ‘Situation’ byatumye amushyigikira mu gikorwa yatangiye cyo gufasha abantu batishoboye. Yavuze ko ubu ashyize imbere gufasha abatishoboye abinyujije mu mpano ye yo kuririmba, ariko yari akeneye amaboko ya Keza Shadia kugira ngo igikorwa kigende neza.

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ‘Twifunze’ avuga ko gufasha bikwiye kuba umuco wa buri umwe, kuko abakeneye gufashwa ari benshi. Sintex ati “Gufasha tugomba kubigira umuco wacu. Buri wese agafasha uwo ashoboye gufasha muri ako gato afite bakagasangira.”

Uyu muhanzi avuga ko yakuranye inzozi zo gufasha abatishoboye, kandi ko yatinze gukora igikorwa nk’iki ahanini bitewe n’uko nta bushobozi yari yakabonye. Yavuze ko yashatse kwitura abamushyigikira mu rugendo rwe rw’umuziki ari nayo mpamvu yahereye aho avuka ku Muhima.

Avuga ko agiye gushyira imbere gukora indirimbo zihindura imyimvure y’abantu, kandi zikagarurira icyizere abatuye Isi. Yasabye abahanzi be n’abandi gufasha abatishoboye. Sintex azwi mu ndirimbo nka ‘Urukumbuzi’, ‘Calculator’, ‘Love Story’ n’izindi.

Umuhanzi Sintex yafashije imiryango itishoboye yo mu Murenge wa Muhima aho avuka

Imiryango 13 yo mu Muhima yahawe umuceri, amasabune, amavuta, kawunga n'ibindi

Sintex yafatanyije na Kaneza Shadia batanga inkunga y'ibiribwa ku batishoboye

Sintex yavuze ko afite intego yo gukomeza gufasha abatishoboye abinyujije mu muziki akora







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND