Akenshi abantu bakundana ntibpfa gushwana cyane cyane iyo ari bwo bagikundana ariko uko iminsi igenda yicuma usanga wa mubano mwiza ugendauzamo agatotsi ku buryo iyo kadakosowe kagenda kakaba ikintu kinini cyane kikazaba intandaro yo gutandukana
Kugirango umubano w’abakundana urusheho kuba mwiza hari
ibintu ukwiye gukorera mugenzi wawe ndetse mukazarambana iteka
Bimwe muri ibyo bintu ukiye gukora rero ni ibi bikurikira:
Gerageza kuvugana ijwi rituje: Niba ukunda Kurambirwa,
gucika intege no kurakara buri munsi bishobora gukurura umwuka utari mwiza
hagati yawe na mugenzi wawe niba hanabayeho kuvuga nabi gato, menya neza ko
bisaba amagambo agera kuri 20 meza kugirango arute ibibi byakozwe n’umwe muri mwe,
bityo rero Shimira umukunzi wawe ku nkweto nshya yakuguriye, cyangwa umushimire
ku ishati nziza yambaye umenye neza ko gushimira no gushimwa ari bimwe mu
bikwiye kubaranga mwembi kandi bivuye ku mutima ndtse uhuze amaso na we
umwenyura, uramenye ntukagaragaze iminkanyari uri kumwe n’umukunzi wawe
Mugerageze gukoranaho kenshi: Gukoranaho kw’abantu bifasha
kurekura ibyiyumvobyanyu mwembi, bityo rero ni byiza gufatana mu kiganza mu
gihe muri gutembera, gukorana mu misaya, kwitoratoza mu misatsi ya mugenzi wawe
n’ibindi, kugerageza ibi bizagufasha kubaka igihome cy’urukundo , ese iki
gihome ucyubaka ute?
Ntukabone ibibi kuri mugenzi wawe gusa: birumvikana hari
ubwo mugenzi wawe akora ikos ndetse n’ejo agakora irindi ariko si byiza guhora
ubona amakosa kuri mugenzi wawe gusa kuko nubwo hari amakosa yakoze ariko hari
n’ibyiza yakoze, ibyo rero nibyo byakuremera ibyishimo ndetse bikanakomeza n’umubano
wanyu bigatuma uramba,aha rero niho ukwiye kwitaho cyane kuko nta wifuza
kubwirwa nabi,nushima mugenzi wawe mu byiza yakoze bizaba byiza kuruta guhora
umwereka amakosa kandi na we ubwe ayazi,
bityo gerageza gushima mugenzi wawe ku byiza yakze kuruta kumubwira ibibi
yakoze
Ongera umubano wawe n’umukunzi wawe murushaho kwishimisha:
nibyo rwose kwishimisha ni kimwe mu bintu bituma umubano w’abakuda urushaho
kuba mwiza niyo mpamvu niba ushaka ko umubano wawe n’umukunzi wawe uramba, kora
ibishoboka byose habeho kwishimisha mu buryo bumwe cyangwa ubundi, musohoke,
mujye ku mazi, mutembere mu muhanda se,cyangwa mukore ikindi kintu cyatuma
mwembi muruhuka mu mutwe ndetse mwumve mwishimye
Niba mushwanye mugerageze no kwiyunga vuba: Mu bushakashatsi
bwakozwe na Floride ku bashakanye kuva kera, ubushobozi bwo gukemura ibibazo
bwatanzwe nk’ikintu cy’ingenzi kuri 70 ku ijana by’abashakanye banyuzwe, amakimbirane
rero ahinduka irembo ry’ubucuti bukaba bwimbitse
Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Kaliforuniya bakurikiranye
abashakanye 79 mu gihe kirenga imyaka icumi basanze abatandukana hakiri kare
bararwanye cyane kandi bahoraga bagabana ibitero , aha rero niho ukwiye
kwitondera, Niba intambara itangiye, gerageza uhindure ingingo, utere urwenya
rworoheje, wishyire mu mwanya we cyangwa wereke umukunzi wawe ko umushimira byimazeyo
Src: Psychcentral.com
TANGA IGITECYEREZO