Umujyanama wa Perezida Donald Trump Madamu Kellyanne Conway yatangaje ko mu mpera z’uku kwezi atazaba akibarizwa muri White House aho yavuze ko azaba ajyiye kwita ku muryango we.
Ku munsi w’ejo ku cyumweru nibwo Madamu Kellyanne Conway
umujyanama wa Perezida Donald Trump yatangaje ko mu mpeza z’uku kwezi atazaba
akibarizwa mu mirimo ye. Kellyanne yavuze ko impamvu yo kuzava ku mirimo ye aruko
ashaka kujya kwita ku muryango we.
Uyu mugore w’imyaka 53 y’amavuko atangaje ko azasezera
ku mirimo ye nyuma y’uko mu minsi micye ishize umukobwa we w’imyaka 15 y’amavuko
Claudia Conway ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko atishimiye imirimo abayeyi
be bakora. Uyu mukobwa yavugaga ko ababyeyi be batamwitaho uko bikwiye (batamuha
umwanya).
Kellyanne avuga ko ashaka kujya kwita ku muryango we
Mu butumwa uyu mugore yanyujije ku mbunga
nkoranyambaga yagize ati:”Nzaba navuye ku mirimo yanjye muri White House mu mpera
z’uku kwezi. Mu mezi macye, abana bacu b’ingimbi n’abangavu kandi b’impanga
bagitangira umwaka mushya w’amashuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye kandi kure
yo mu rugo. “Nkuko mubizi nk’ababyeyi barenga miliyoni muri icyi gihugu, abana
biga kure yo mu rugo bakenewe kwitabwaho cyane cyane muri ibi bihe”.
Yakomeje agira ati:“Bidasubirwaho aya niyo mahitamo
yanjye ndetse n’ijywi ryanjye. Mu gihe kitarambiranye, Nzabatangariza ibyo nteganya
gukora mu gihe kiri imbere. Magingo aya, kubwa bana banjye nkunda, ubu ntabindi
bibazo bizaba bigihari ahubwo n’ugukora inshingano zanjye nk’umubyeyi”.
Uyu mugore Kellyanne Conway ni umwe mu bajyanama ba Perezida
Donald Trump bamaze igihe cyinini dore ko Kellyanne yari umwe mu bateguraga gahunda
ze zo kwiyamamaza mu mwaka 2016, akaba n’umugore wa mbere wateguye gahunda zo
kwiyamamaza kwa Perezida bikarangira atahukanye insinzi.
Kellyanne Conway ni umwe mu bafashije Donald Trump mu bikorwa byo kwiyamamaza mu 2016
George Conway Umugabo w’uyu mugore umwe mu barwanya
ubuyobozi bwa Donald Trump nawe aherutse gutangaza ko nawe yeguye ku mirimo ye
yakoraga mu kiswe Lincorn Project iri akaba ari itsinda ryakozwe mu 2019
n’abahoze mu ishyaka ry’Aba-Republicans, intego yabo akaba ari ukurwanya ko
Perezida Donald Trump yakongera gutorewa indi manda mu matora azaba mu
gushyingo uyu mwaka.
Uyu mugabo yakunze kugaragara cyane mu ruhame atavuga
neza Donald Trump aho yavugaga ko adakwiriye kuyobora leta zunze ubumwe za
Amerika. Nyuma y’iminsi umukobwa we ku mbuga nkoranyambaga ashyizeho ubutumwa
butandukanye aho yavugaga ko ababyeyi be bahora mu kazi kabo nta mwanya bamuha,
uyu mugabo yaje gutangaza ko yeguye ku mirimo ye n’umugore we ku munsi w’ejo ku
cyumweru nawe yatangaje ko nawe mu mpera z’uku kwezi azegura ku mirimo ye.
Donald Trump akimara gutorerwa kuyobora Leta zunze
ubumwe za Amerika uyu mugore nawe yahise akomereza akazi ke k’ubujyanama muri
White House, kubera aka kazi yakoreraga Donald Trump katumaga umugabo we n’umukobwa
we umwuka utaba mwiza hagati yabo. Mu minsi micye ishize uyu mukobwa wabo Claudia
abinyujije ku rubuga rwa Tik Tok yavugaga ko ababyeyi be umubano utameze neza
kandi ko bashobora gutandukana. Uretse kuba umujyanama uyu mugore yari numwe mu
bantu ba hafi bashyigikiye Perezida Donald Trump.
Src: CNN & The Guardian
TANGA IGITECYEREZO