Kigali

Bamwe bati “Rose Muhando yapfuye” abandi bati “yazutse”! Yavuze byinshi yahuye nabyo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/08/2020 9:38
0

Izina Rose Muhando, abantu benshi bararizi muri muzika y’Afurika mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Uyu muhanzikazi yahuye n’ibihe bibi mu myaka yatambutse yewe bamwe bati “Rose Muhando yapfuye” abandi bati "yazutse”. Kuri ubu uyu muhanzikazi aratangaza byinshi ku byamubayeho n’abigiraga abahanuzi bamuhanurira.



Rose Muhando ari mu bahanzi ba Gospel bagurishije umuziki cyane mu ntangiriro ya za 2000. Ku ya 23 Kanama 2020, ubwo yaganiraga na Wasafi TV ' mu kiganiro “Sunday Worship', uyu muhanzikazi ufite izina rikomeye muri Afrika y'uburasirazuba, yavuze ko ibyamubayeho ari indunduro y'ibyabaye byahanuwe.

Rose Muhando hospitalised - The Citizen

Uyu muhanzikazi yagarutse muri Tanzaniya nyuma yo kumara igihe kirekire muri Kenya. Muhando yasobanuye ko ubuhanuzi bwakozwe mbere y'imyaka myinshi mbere y'uko ava mu gihugu cye atabigambiriye atinya ubuzima bwe bwari bubi cyane. Yagaragaje ibyiciro bine by'iminsi ye y'umwijima afata nk'aho yari mu butayu'.

Muhando yavuze ko hari aberekwaga ibye rimwe na rimwe ari ibinyoma ariko agashimangira ko ubuhanuzi bwasohoye. Ati: “Havuzwe byinshi ku kibazo cyanjye. Umuntu wese yashoboraga kubona ko rwose nahuye n'ibihe bikomeye. Umuntu wese yari afite igitekerezo kijyanye n'ibibazo byanjye, harimo bamwe bavugaga ko ari abahanuzi bakaza kuvuga ko bafite iyerekwa ry'ibyo nahuye nabyo. Ibyo byari ibinyoma.”

Rose Muhando Explains Photos That Caused Worry Among Fans

Rose Muhando ubuzima bwe bwageze ahabi arwara uruhu

Muhando yavuze ko umubwirizabutumwa yamuburiye, avuga ko igice cya nyuma kiva mu buhanuzi bw'ibyiciro bine bizamugabanya umubabaro mwinshi kuko byaba ari ikibazo gikomeye. Ati: “Imyaka ibiri cyangwa itatu ibanza mbere y'uko ibintu byose biba bibi, umuvugabutumwa yarambwiye ati: 'Igihe nasengaga, Imana yampishuriye ibintu. Nakubonye ku mpinga y'umusozi muremure. Kurambirwa no kuzamuka. Noneho ku mpinga umuntu yagaragaye akakubwira ati: 'Ngwino, ntucike intege'; yari Yesu. Ati: 'Niba utsinze ibi azakuzamura'.

Umuhanzikazi ubwo yari Nairobi mu buzima bose bamenye bubi buvanze n’uburwayi bw’uruhu yavuze ko Pasiteri Ng'ang'a yagerageje kumusengera, ati:” Pasiteri Ng'ang'a - ambona i Nairobi, arambwira ati 'Roza, ndabona ko uhura n'ingorane, ngwino ndagusengera'. Ntabwo yigeze ansengera, we (Ng'ang'a) yambwiye ko afite ubuhanuzi buva ku Mana kandi mu gihe yari yarampamagaye ngo ndirimbire mu rusengero rwe, Imana iramubwira ngo “oya“ ngo ni yo igomba kunsengera kuko nanyuze mu bigoye".

Yungamo ati: “Hari iminsi 10 ya mbere meze nk’uwasaze, bambwiye ko ngomba gupfa. Pasiteri Ng'ang'a bigaragara ko yeretswe ibi ariko sinapfuye mu gihe nasengerwaga, sinshobora kwibuka ibyabaye, nongeye kugarura ubwenge mu bitaro nibaza impamvu nari mpari. Nabonaga uwitwa Salomo Mkubwa, n'abandi barira. Ntabwo nari meze neza benshi mwarabibonye ko ndwaye ku mubiri. Ntabwo nigeze mvuga nabi Imana, sinigeze ntekereza uburwayi nkiri mu kibaya cy'urupfu abenshi bambona nk’umurambo. Hano, niho nahuriye n'Imana” 

Rose Muhando Bio - Husband, Family & Death Rumor

Mu mpera za 2018, Rose muhando byavugwaga ko yabaswe n’ibiyobyabwenge, icyo gihe byaje kuvugwa ko yitabye Imana, haza kuza andi makuru abihakana ko ahubwo ameze nk’uwasaze kubera ibiyobyabwenge. Uyu muhanzikazi yamenyekanye mu ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi muri Afurika zirimo; Wanyamazishe Yesu, Nibebe, Tabu zangu, Nipe uvumilivu, Yesu Nakupenda n’izindi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND