RFL
Kigali

Petersbakers bamuritse P-Tv na Petersbakers.com banatangaza amahirwe bazaniye urubyiruko- AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:24/08/2020 13:16
0


Petersbakers kompanyi imaze kwamamara mu Rwanda kubera umwihariko wa cake z'agatangaza, kuri ubu yamuritse ku mugaragaro P-Tv Televiziyo ikorera kuri interineti banamurika urubuga bise www.petersbakers.com. Ibi byakozwe mu rwego rwo korohereza abagana iyi kompanyi kubona serivisi zinoze kandi ku gihe.



Umuhango wo kumurika ku mugaragaro P-Tv na petersbakers.com wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 ubera Kimironko ahateganye n'iyahoze ari KIE aho Petersbakers ikorera. Ni umuhango witabiriwe n'abantu bacye biganjemo ibyamamare bari bicaye bahanye intera mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus. Mu bitabiriye iki gikorwa harimo; Mc Tino, Aline Gahongayire, Dj Spin, Producer Eliel Sando n'abandi. 


Mc Tino na Gahongayire ni bamwe mu bitabiriye iki gikorwa

Mugwaneza Peter nyiri Petersbakers mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda.com yavuze ko yahisemo kwamamaza cake kuko yitegereje agasanga mu Rwanda itari izwi cyane ndetse agasanga abantu benshi batazi aho ikoreshwa kuko bari bazi ko ikoreshwa gusa mu bukwe no mu birori by'isabukuru. Yavuze ko cake ishobora no gukoreshwa mu rugo ku ifunguro rya mu gitondo cyangwa ukayirenza ku biryo wafashe yaba ibya saa sita cyangwa ibya ni mugoroba.

Yavuze ko yamuritse P-Tv na 'website' "Kugira ngo abantu bajye babona ibikorwa bya Petersbakers umunsi ku munsi". Iyi Televiziyo itangiye ikorera kuri interineti ku rubuga rwa Youtube ndetse kuri website yabo yitwa www.petersbakers.com, izajya yibanda cyane ku bikorerwa muri iyi kompanyi, uko bakora cakes zitandukanye, n'ibindi bifitanye isano n'ibyo kurya dore ko atari cake gusa bakora kuko banakora imigati, imitobe (Juice/Jus) ndetse bakaba banateganya kujya bateka ibiryo, ibizwi nka 'Fast Food'. 


Ubwiza n'uburyohe bwa cake ya Petersbakers uzegere Miss Rwanda Naomie azaguha amakuru

Ku bijyanye no kwagura ubucuruzi no gufasha urubyiruko, Petersbakers mu kiganiro yagiranye na Neza Valens Vava wa INYARWANDA, yatangaje ko 'website' bafunguye izabafasha kuganwa n'abo ku migabane itandukanye, ikintu abona nk'igitego cy'umutwe. Peter ati "Website na Youtube ni key tugiye gukoresha kugira ngo dukomeze tugeze ku banyarwanda products zacu". Bafite kandi gahunda yihariye yo guhugura ababyifuza bose cyane cyane urubyiruko no kubigisha gukora cake. 

Yavuze ko iki gikorwa yagitangiye, gusa gikomwa mu nkokora n'icyorezo cya coronavirus, ariko atangaza ko iki cyorezo nikirangira abarangije 'Training' muri iki gikorwa bazahabwa impamyabushobozi ku mugaragaro. Tugarutse kuri P-Tv igiye kujya itangaza umunsi ku wundi ibikorerwa muri Petersbakers, Mugwaneza Peter yavuze ko iyi televiziyo igiye gukorwaho n'umukobwa witwa Nelly Rutayisire ubitse iwabo ikamba yambikiwe mu Bushinwa nk'uwahize abandi uburanga mu banyafrikakazi baba mu Mujyi wa Haikou (Miss AFSU; African Students Union).


Miss Nelly Rutayisire ni we ugiye kujya akora kuri P-TV 


Miss Nelly, Peter Mugwaneza na Shena Yves ushinzwe ibikorwa byo muri Petersbakers


Ifoto y'urwibutso ya Petersbakers na bamwe mu bakozi ba Inyarwanda.com


Cake yose washaka nta handi wayibariza hatari muri Petersbakers


Kuva ku 2,000 Frw kugera ku 500,000 Frw wabona cake wifuza muri Petersbakers

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NYIRI PETERSBAKERS

VIDEO: Neza Valens Vava & Murindabigwi Eric Ivan - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND