Amakuru ari gucaracara hirya no hino ku Isi mu binyamakuru bitandukanye ari kwemeza ko Perezida wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un ari muri Coma, Mushiki we, Kim Yo Jong akaba ari we utungwa agatoki nk’uzamusimbura.
Umudipolomate wa Koreya y’Epfo
akaba n’umwe mu bari abunganizi ba Nyakwigendera Kim Dae-jung wahoze uyobora
Koreya y’Epfo, avuga ko umuyobozi wa
Koreya ya Ruguru Kim Jong Un yagiye muri koma kandi ko mushiki we Kim Yo Jong,
yiteguye gufata ibyemezo by'igihugu nk’umusimbura we.
Nk’uko ikinyamakuru nka New York Post kibitangaza ngo Chang Song-min, wahoze ari mu bafasha nyakwigendera Perezida wa Koreya y'Epfo, Kim Dae-jung, yabitangaje mu bitangazamakuru byo muri Koreya y'Epfo, yavuze ko Kim ari muri Coma.
Mu magambo ye macye yagize ati: “Kim Jong Un ari muri koma, ariko ubuzima bwe ntiburarangira.” Akomeza ashimangira ko kubera inzego z’inzungura zitashyizweho, aha amahirwe mushiki we. Ati: "Inzego z'izungura ntizigeze zishyirwaho, bityo Kim Yo-jong ashyirwa ku mwanya wa mbere kuko icyuho kidashobora kugumaho igihe kirekire."
Ibiro ntaramakuru Yonhap byatangaje ko ibirego bya Chang bibaye nyuma y'iminsi mike ikigo cy’ubutasi cya Koreya y'Epfo kivuga ko umuyobozi wa Korea y’amajyaruguru w’imyaka 36 yahaye igice cy’ububasha bwe abafasha be ba hafi, barimo na murumuna we.
Mu nama yihariye yagiranye n'abadepite mu cyumweru gishize, Ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri Koreya yepfo cyavuze ko “Kim Yo-jong, umuyobozi wungirije w’ishami rya mbere muri komite nkuru y’ishyaka ry’abakozi, ayoboye ibibazo rusange by’intumwa kuri izo ntumwa,” nubwo murumuna we Kim akiriho".
Amakuiru agenda yemeza ko kandi, Kim Jong Un amaze
igihe kinini atagaragara mu ruhame, bimwe mu byongereye ibitekerezo ku buzima
bwe. Muri Mata, amakuru yakwirakwijwe avuga ko uyu muyobozi yabazwe umutima
nyuma yo kumara hafi ibyumweru bitatu atagaragara mu ruhame.
Guverinoma ya Koreya ya Ruguru
ntabwo yigeze isobanura ko Kim adahari, harimo n'impamvu yabuze mu gihe cyo kwibuka
bizihiza isabukuru y'imyaka 108 sekuru wapfuye, Kim Il Sung ufatwa nk’uwashinze
Koreya ya Ruguru zi yabaye.
SRC: FOXNEWS
TANGA IGITECYEREZO