RFL
Kigali

Jacques Tuyisenge yamaze gutandukana na Petro de Luanda yakiniraga

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:24/08/2020 11:05
0


Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wari umaze umwaka mu gihugu cya Angola amaze gutandukana n’iyi kipe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.



Abinyujije kuri Instagram, Jacques Tuyisenge yagize ati ”Nishimiye kuba naragize amahirwe yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, nabigiyeho byinshi mu gihe twari kumwe. Ndabashimira kuba mwarampaye umwanya wo kugaragaza ibyo nshoboye, kandi mbifurije ibyiza byose mu rugendo ruri imbere”.

Jacques asezeye nyuma y’umwaka umwe akinira iyi kipe umwaka waranzwe no kutisanga mu ikipe uko bikwiye. Andi makuru akaba avuga ko Tuyisenge ashobora kwerekeza mu ikipe ya APR FC izasohokera igihugu mu mikino y’amakipe yitwaye neza iwayo CAF Champions League.


Petro de Luanda yamaze gutandukana na Tuyisenge Jacques





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND