Umukinnyi w’ikipe y’igihugu Amavubi wari umaze umwaka mu gihugu cya Angola amaze gutandukana n’iyi kipe abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Abinyujije
kuri Instagram, Jacques Tuyisenge yagize ati ”Nishimiye kuba naragize
amahirwe yo kuba mu muryango wa Petro de Luanda, nabigiyeho byinshi mu
gihe twari kumwe. Ndabashimira kuba mwarampaye umwanya wo kugaragaza ibyo
nshoboye, kandi mbifurije ibyiza byose mu rugendo ruri imbere”.
Jacques
asezeye nyuma y’umwaka umwe akinira iyi kipe umwaka waranzwe no kutisanga mu
ikipe uko bikwiye. Andi makuru akaba avuga ko Tuyisenge ashobora kwerekeza mu ikipe ya
APR FC izasohokera igihugu mu mikino y’amakipe yitwaye neza iwayo CAF Champions
League.
TANGA IGITECYEREZO