Iradukunda Berthelemy usanzwe akanira irerero rya FC Barcelona arifuza gukinira ikipe y’igihugu y’Abarundi dore ko afite umubyeyi umwe w’umunyarwanda ndetse n’undi w’umurundi.
Mu
kiganiro iradukunda Berthelemy yagiranye n’indundi tv yatangaje ko yageze mu Rwanda
mu ntangiriro z’uyu mwaka, aje kureba ababyeyi be baba mu Rwanda, gusa ntibyamukundiye ko asubira muri Esipanye kubera ikiza cya coronavirus cyahise cyugariza isi bigatuma ingendo zihagarara.
Iradukunda Berthelemy yakiniye La masia imyaka ine
Umwe
mu bashakira abakinnyi Inambamurugamba, uzwi ku izina rya Mitima yaje kuganira n’uyu
musore w’imyaka 19 y’amavuko amwumvisha ko agomba kuza gukina mu Burundi
bagakomeza ku mushakira ikipe ndetse n’ingendo zatangira akaba yasubira mu
irerero rya Balcerona.
Muri Kanama uyu mwaka, nibwo Iradukunda Berthelemy yageze mu gihugu cy’u Burundi aho agomba gukinira ikipe ya BS Dynamik iri kwitegura imikino ya shampiyona izatangira muri nzeri 2020.
Mu mpera z’iki cyumweru kandi uyu musore wamaze imyaka ine mu irerero rya Barcelona (La masia) yakinnye umukino we wa mbere ikipe ya BS Dynamik yacakiranaga na Messager Ngozi, Iradukunda akaba yarakinnye iminota 30 ya nyuma.
Mungunga Diedonne uheruka gutoza Kiyovu Sports abwira Iradukanda ati" Genda ubereke ibyo wize muri La masia"
TANGA IGITECYEREZO