Kigali

TikTok nyuma y'icyo yise uburiganya yafashe umwanzuro wo kujyana Amerika mu rukiko

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:23/08/2020 13:59
0

Nyuma yo gufatirwa umwanzuro wo kwirukanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, urubuga nkoranyambaga rwa TikTok rwafashe icyemezo cyo kwifashisha inzira z'amategeko kugira ngo rubashe kuba rwarenganurwa ku bijyanye n’ibihano ruheruka gufatirwa n’ubutegetsi bwa Donald Trump.



Iminsi ibigo by’ikoranabuhanga byo muri America byahawe ngo bibe byaguzwe n'ibyo muri America iregereje. Ku wa 14 Kanama bwana Donald Trump uyobora America yasinye itegeko riha iminsi 90 ikigo cya ByteDance gifite urubuga nkoranyambaga rwa TikTok ko mu gihe kingana uku cyizaba cyagurishije ibikorwa byacyo mu biganza by’ibigo by’ikoranabuhanga byo muri America.

Ese uru rubanza ruzarangira gute? Nyuma y'iyi nkuru yo kwirukanwa kw’ikigo cya Tik Tok, ikigo cya Microsoft, Twitter na Oracle byahise bitangaza ko bishobora gushora amafaranga muri uyu mushinga wo kugura iki kigo. Gusa nubwo iki kigo cya Tik Tok cyatangaje ubu iyi nkuru yo kujyana America mu nkiko ntabwo aricyo cyonyine kuko n’urubuga wechat rwa Tecent narwo rurageraniwe.

Ingingo America yitwaza ituma ishaka kwirukana TikTok ndetse n’ibindi bigo by’ikoranabuhanga byo mu Bushinwa ivuga ko bikoreshwa na leta yabyo mu kuneka America ariko ngo biramutse biguzwe n’ibigo byo muri America nta kibazo cyabaho babireka. 

Iki kigo cya Tik Tok cyatangaje ko ubutegetsi bwa Trump buri kugerageza kwivanga mu biganiro by’ibigo byigenga bikora ubucuruzi ndetse uru rubuga rushimangirako ibi bintu bidakwiriye.

Tik Tok iti “Mu guharanira ko amategeko yubahirizwa ndetse na sosiyete yacu hamwe n’abakiliya bacu bitaweho mu buryo bukwiriye, nta yandi mahitamo usibye kwamagana iri tegeko binyuze mu nzira z’amategeko.”

Ikibazo cyakomeye bigeze ku nyingo isaba urubuga rwa TikTok kwerekana ibikorwa byayo byose byabayeho byo guherekanya amafaranga. Iki kigo iyi ngingo yakiriye cyane bituma kigira umuhate wo kugana iy'amategeko.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND