RFL
Kigali

Umuraperi San-G yagarutse muri muzika n’indirimbo nshya “Fora Ndinde” ivuga ko atandukanye n'uko bamwe bamufata

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/08/2020 14:07
0


Hari abenshi batangiye inzira za muzika bikarangira bamwe bacitse intege, abandi bakabivamo burundu. Umuhanzi San G ukora injyana ya Hip Hop, mu mwaka umwe gusa yari amaze atumvikana muri muzika , ubu yagarukanye n’indirimbo yise “Fora Ndinde” aho aba asobanurira abantu uwo ari we.



Umuraperi San-G, yaherukaga indirimbo yise "Bizacamo". Yakoze indirimbo nyinshi zitandukanye zirimo nka; Mama Africa, Niwawe, Iyisi, Ibyahise yakoranye na  Packson, Orginal, Bizacamo, Byina n’izindi.


San-G ufatanya ubuhanzi bwe n'akazi ka buri munsi ka taxi yemeza ko muzika ye igenda izatera imbere ahanini abikuye ku mubare w'abakunzi be bamusaba gukora muzika nawe bagasanga abifite mu migambi. Mu kiganiro na Inyarwanda San G yavuze ko iyi ndirimbo ye nshya "Fora Ndinde" yayikoze bitewe n'abajya bamwibeshyaho bakaba bamufata uko atari.

Fora ndinde, yemeza ko yiganjemo ibyivugo bigaragaza ubuhanga bwe, ubushongore n'ubukaka afite muri iyi muzika nyarwanda. Twamubajije ku ntego ye muri muzika, adusubiza muri aya magambo: "Ndifuza kugeza umuziki wanjye ku rwego rwo hejuru ku buryo abanyarwanda bose bamenya izina ryanjye ndetse abenshi muri bo bakaba abakunzi b'ibihangano byanjye. Ibyo nimbigeraho bizamfasha no kwigarurira andi masoko y'umuziki hirya no hino ku isi aho nzaba mbasha kuririmba mu z’amahanga".

KANDA HANO WUMVE “FORA NDINDE” INDIRIMBO  NSHYA YA SAN G 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND