RFL
Kigali

Producer Holy Beat yahuje The Ben n’abaraperi 7 mu ndirimbo ‘Champion 2’ yavuguruye-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2020 19:16
0


Producer Holy Beat ukorera muri The Mane, yasohoye indirimbo ivuguruye yitwa ‘Champion 2’ yahurijemo Mugisha Benjamin [The Ben] n’abaraperi barindwi bakomeye mu Rwanda.



Iyi ndirimbo ‘Champion 2’ ifite iminota 05 n’amasegonda 59’ yaririmbyemo The Ben, Green P,  P-Fla, Bull Dogg, Pacson, B-Threy, Fire Man na Neg G The General. 

Ni mu gihe umushinga wayo wa mbere waririmbyemo The Ben, Pacson, Bull Dogg na Green P. ‘Champion 1’ yashyizwe ku rubuga rwa Youtube mu myaka itatu ishize.

Ni indirimbo itaravuzwe cyane ngo inakundwe ushingiye ku mazina y’aba bahanzi bayiririmbyemo biri no mu byatumye Producer Holy Beat yongeramo amaraso mashya.

Holy Beat yabwiye INYARWANDA, ko yagize igitekerezo cyo kuvugurura iyi ndirimbo bitewe n’uko ‘Champion’ yabanje gusohora itageze ku rwego nk’urwo yifuzaga.

Ati “Ntiyageze aho yagombaga kugera rero nahisemo gukora ‘Champion’ ya kabiri kugira ngo nyigeze aho iya mbere itageze kuko yari indirimbo nziza twakundaga twese abari bayikoze.”

Holy Beat avuga ko we n’abandi bahanzi bahurije muri iyi ndirimbo, bahisemo kuririmba berekana ko bavukiye kuba abatsinzi mu rugendo rwabo rw’umuziki.

Holy Beat ukorera muri The Mane avuga ko kuba iyi ndirimbo ihuriyemo abahanzi b’amazina akomeye mu muziki w’u Rwanda bisobanuye ikintu kinini, by’umwihariko ubumwe bunze.

The Ben waririmbye inyikirizo y’indirimbo aritegura gusohora indirimbo nshya yise ‘Kola’ ndetse aherutse kugirana amasezerano ya miliyoni 42 Frw na sosiyete ya Tecno Mobile Rwanda.

Green P, Fire Man, Bull Dogg na P-Fla bahoze baririmba mu itsinda rimwe rya Tuff Gang ryakoze ku mutima ye benshi. Baje gushwana buri umwe atangira inzira ye, gusa ubu bavuga ko bashaka kubyutsa ibikorwa.

Umuraperi Pacson afite amateka yihariye mu muziki Nyarwanda, dore ko mu gihe amaze ari umuhanzi wigenga wagize uruhare mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi bakora injyana ya Hip Hop.

Yagiye agira uruhare mu guhuza abaraperi mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye nka ‘Same hood’, ‘Revolution’, ‘Go Hard’ n’izindi.

B-Threy ari mu baraperi bashya bigaragaje mu kiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda. Ashyize imbere injyana ya Kinya trap. Amaze kugira umubare munini w’abafana binyuze mu ndirimbo ze nka ‘Impano ni ubuzima’, ‘Nicyo gituma’ n’izindi.

Umuraperi Neg G the General yagize izina rikomeye abicyesha indirimbo nka ‘Parlez’, ‘Ipikipiki’, ‘Ibiceri’ n’izindi. Ni umwe mu bakoranye bya hafi n’umuraperi Riderman, baje gutandukana buri umwe avuga undi uko ‘ashaka’.

Producer Holy Beat yahuje The Ben n'abaraperi 7 mu ndirimbo 'Champion 2' yavuguruye

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'CHAMPION 2' YARIRIMBYEMO THE BEN N'ABARAPERI BARINDWI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND