Dr Ange Imanishimwe, Umuyobozi w’umushinga BIOCOOR ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu nkengero za parike ya Nyungwe, asanga buri muntu wese akwiye guha agaciro ubufatanye ibinyabuzima bigira mu kugira ngo ubuzima bushoboke.
Yagize
ati “Mu bushakashatsi twakoze twasanze inyoni rimwe na rimwe ishobora no gukora
akazi karuta ak’umuhinzi. Niba igiye kona hakwiye kubaho gukumira kugira ngo
umuntu atazabura umusaruro na gatoya ariko nanone ntabwo ikwiye kwicwa kandi
nayo hari akazi yakoze ko kubangurira.”
Uyu
muyobozi asanga ngo no mu gihe cyo kwizihiza umuganura, aho abantu baba
bishimira ibyo bagezeho hakwiye no kujya hazirikanwa ibi binyabuzima
bitandukanye kuko muri uwo musaruro haba harimo ijanisha ry’uruhare rwabyo
kugira ngo uboneke.
Yagize
ati “Ubuzima bwubatse mu buryo bw’ubufatanye, buri kinyabuzima cyunganira
ikindi kugira ngo ubuzima ku isi bukomeze. Mubyukuri umuganura uraba,
tukaganura ibyo twejeje nk’Abanyarwanda tukishima, tugatumira inshuti n’abavandimwe
ariko buriya kugira ngo bibeho ni uko hari ibindi binyabuzima biba byagize
uruhare ngo umusaruro uboneke. ”
Uyu
muyobozi atanga urugero nko ku ntozi, Imiswa n’utundi tunyamaswa tuba mu
butaka. Avuga ko imyobo ducukura mu butaka igira uruhare kugira ngo bubashe
kunywa amazi ndetse no kuba zigira uruhare mu gushaka intungabutaka.
Akomeza
agira ati “Iyo hari nk’ibimera byamaze gusarurwa bikaba bifite imizi, kugira
ngo ihinduke amafumbire n’ubundi ni yamiswa, ni zantozi, ni twadusimba tundi
twinjira mu butaka tukayicagagura noneho igahinduka ifumbire.”
Iyo
umuhinzi amaze gutera urubuto rwe, ngo hari abirengagiza ko rutakwera
hatabayeho ibangurira rikorwa na tumwe mu dusimba turimo nk’inyoni, inzuki,
ibinyugunyugu n’utundi dutandukanye.
Yongeyeho
ati “Umuganura iyo ubaye, tugomba kuvuga akamaro k’ibyo binyabuzima byaba ibyo
mu butaka, ibyo mu kirere n’ ibyo mu mazi kuko bifatanya n’umuhinzi kugira ngo
uwo musaruro uboneke.”
Dr
Ange Imanishimwe asobanura uko n’ibinyabuzima byo mu mazi bigira uruhare mu
musaruro no mu buzima bw’umuntu, avuga ko hari inyamaswa ziba mu mazi zijya
zivanamo intungamubiri zikazagendera muri ya mazi igihe umuhinzi ari kuhira
imyaka zikayigirira akamaro.
Atanga
urugero na none ku gikeri aho ngo gishobora gutungwa n’imibu myinshi kikaba
cyarinda ko imwe itera indwara yibasira umuhinzi.
Dr
Imanishimwe akangurira abantu mu nzego zose ko bakwiye kwita no kurengera urusobe
rw’ibinyabuzima bitabaye ngombwa ko hakurikizwa amategeko yashyiriweho kubirengera.
Umushinga
BIOCOOR ushinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu nkengero za parike ya
Nyungwe. Ufite intego zo gukorana n’ingo zigeze mu 9500, hakazabonekamo nibura
abantu Ibihumu 50 bavuye mu Bihumbi bigera muri 72 by’abatuye muri iyi mirenge
3 yo mu nkengero za Parike ya Nyungwe.
Iyo
mirenge ni Buruhukiro na Uwinkingi yo mu karere ka Nyamagabe ndetse n’umurenge
wa Kivu wo mu karere ka Nyaruguru.
Uyu
mushinga ufite intego ko nibura mu gihe cy’Imyaka ine abaturage uzakorana nabo
bazaba bamaze guhindura imyumvire ku kigero cya 80% mu bijyanye no kubungabunga
urusobe rw’ibinyabuzima.
TANGA IGITECYEREZO