RFL
Kigali

Humble Jizzo yatangaje ko atariyumvisha niba koko Safi yaratandukanye n’umugore we basezeranye kuzabana akaramata

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:22/08/2020 15:16
0


Kuwa 21 Kanama ni bwo Manzi James wamamaye nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boyz yatangaje ko ataremera ko ari ukuri niba koko Safi Madiba yaba yaratandukanye n’umugore we bari bamaze imyaka itatu bambikanye impeta yo kuzibanira ubuziraherezo.



Kuwa 20 Kanama 2020 ni bwo bwana Niyibokora Safi uzwi mu muziki nka Safi Madiba yatangarije InyaRwanda.com ko amaze amezi agera kuri 5 atandukanye n’umugore we nyuma yo kumusanga muri Canada aho bivugwa ko uyu mugore asanzwe afite akazi.

Kuwa Gatanu kuwa 21 Kanama ni bwo bwana Manzi James uzwi nka Humble Jizzo wahoranye mu itsinda ”Urban Biys” na Safi anyuze ku rukuta rwe rwa Instagram yafashe ifoto yo ku munsi w’ubukwe bwa Safi n'uwahoze ari umugore we Judithe akurikizaho amagambo agira ati “Sindabyiyumvisha pe!”.


                  Safi na Judithe ubwo basezeranaga kubana akaramata

Niyibikora Safi na Niyonizera Judithe bakoze ubukwe Tariki 1 Ukwakira 2017. Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2020 byagiye bihwihwiswa ko uyu mugabo wari wasanze umugore we muri Canada bashobora kuba baratandukanye gusa bose bararuciye bararumira ntihagira icyo batangariza itangazamakuru.

Hadaciye kabiri Judith yageze aho akajya abyemera, gusa Safi we akajya abihakana n'ubwo nawe muri iki cyumweru yabishyize ku mugaragaro ndetse avuga ko amezi agera kuri 5 yirenze batabana.

Humble Jizzo wabanye na Safi Madiba muri Urban Boyz we nyuma bakaza gutandukana ubwo Safi yari atangiye gukora umuziki ku giti cy, atangaza ko iyi nkuru ayumva nk'uri mu nzozi ndetse byaje kugaragazwa n'uko kwihangana byamunaniye agahita abinyuza ku rukuta rwe rwa Instagaram.

Nyuma yo kwereka abakunzi be iyi foto y'uyu mugabo watandukanye n’umugore we abakunzi be birekuye karahava mu gutanga ibitekerezo. Benshi mu bagize icyo batangaza, batanze inama, gusa hari n’abandi banenze Humble Jizzo bavuga ko ashobora kuba ari kwishongora kuri mugenzi we utarahiriwe n'urushako. 

Urebye uburyo Humble Jizzo yanditsemo ubu butumwa nta mutima mubi ubirimo n'ubwo hari ababyakiriye nabi ndetse nawe ubwe yaje kubishimangira ko nta nabi yifuriza Safi. Nizzo Kaboss nawe wabanye na Safi muri iri iri tsinda ryakunze kwiyita ko ari batatu ku rugamba ntabwo nawe yatanzwe mu gutanga igitekerezo kuri iyi foto Humble Jizzo yashyize kuri Instagram. 

Nizzo yagize ati ”@Humble Jizzo gusa turakubaha”. Ubwo twandikaga iyi nkuru iyi foto yari imaze gukundwa n'agera ku 3,350 (Likes) naho abatanze ibitekerezo baragera kuri 263.


Nizzo, Safi na Humble Jizzo bahoze bagize Urban Boyz 

Itsinda rya Urban Boyz ryakanyujijeho ndetse benshi bararikunze abandi bararyiyitirira, gusa magingo aya uwavuga ko riri mu marembera ntabwo yaba aciye inka amabere dore igihe kibaye kirekire Urban Boyz yarabaye inkumburwa mu rusisiro ry’umuziki nyaRwanda. Ikindi ni uko akenshi n’indirimbo bakoze nyuma yo gutandukana abakunzi b'umuziki ntibazakiranye ubwuzu nka mbere. Ku ruhande rwa Safi nawe ari kugerageza akora umuziki ku giti cye, gusa ntabwo byagera ku rwego rw'aho yahoze akiri kumwe na bagenzi be muri Urban Boys.

Humble Jizzo yavuze ko atariyumvisha niba Safi yatadukanye na Judithe





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND