RFL
Kigali

Liza Kamikazi yashyizeho igihembo ku bazabyina neza indirimbo ye ‘Yesu wanjye’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2020 12:40
0


Umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Liza Kamikazi yateguye irushanwa yise ‘Yesu wanjye Dance Challenge’ rizahemba abazabyina neza iyi ndirimbo.



Iyi ndirimbo yitwa ‘Yesu wanjye’ imaze ukwezi n’icyumweri kimwe isohotse. Ku rubuga rwa imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 30. 

Mu rwego rwo gukomeza kuyikundisha abantu no kunogerwa n’ubutumwa buyigize, Liza Kamikazi yashyizeho irushanwa rigiye kumara icyumweru.

Ni irushanwa yise ‘Yesu wanjye Dance Challenge’ rizahemba ibihumbi 50 Frw. Ryatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2020 rizasozwa ku wa 01 Nzeri 2020.

Uhatana muri iri rushanwa asabwa kohereza amashusho abyina iyi ndirimbo ‘Yesu wanjye’ ku rukuta rwa Instagram rwa Liza Kamikazi [lizakamikazi-official].

Liza Kamikazi yabwiye INYARWANDA, ko yateguye iri rushanwa kugira ngo ubutumwa buri muri iyi ndirimbo burusheho kugera kuri benshi kandi ahe amahirwe abantu yo kugaragaza impano zabo ndetse barusheho kwishimira mu Mwami Yesu bamubyinira no muri ibi bihe bigoye abantu batari bake.

Yavuze kandi ko iri rushsnwa rizanatera amatsiko abari basanzwe batazi iyi ndirimbo ‘hanyuma ubutumwa bwiza burimo bukagera kuri benshi’.

Uyu muhanzikazi yavuze ko iri rushanwa rizegukanwa n’umubyinnyi cyangwa itsinda ry’ababyinnyi zigara umubare mwinshi wa ‘Likes’ kurusha abandi.

Avuga ko yahisemo ko abantu barushanwa babyina kubera ‘Yesu wanjye’ ari indirimbo y’umudiho uroshye.

Ati “Nahisemo ko abantu babyina kuko iyi ndirimbo numva ari indirimbo y'umudiho uryoshye kandi nkumva umunezero iyi ndirimbo intera nyibyina wagera no kubandi binyuze mu mbyino tukarushaho kunezererwa umwami Yesu.”

Amashusho y’iyi ndirimbo “Yesu wanjye” yasohotse ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2020, aho afite iminota 05 n’amasegonda 07'.

Agaragaramo bamwe mu bazwi mu myidagaduro barimo Aline Gahongayire, Clarisse Karasira, umuhanzi Ngarambe Francois n’umugore we, Miss Hirwa Honorine n’abandi.

‘Yesu wanjye’ yitsa cyane ku kurata ubutwari bwa Yesu Kristo ndetse n’ishyaka ryo kumwamaza kubamwemeye.

Umuhanzikazi Liza Kamikazi yateguye irushanwa yise 'Yesu wanjye Dance Challenge'

Iri rushanwa rizahemba ibihumbi 50 Frw uzabyina neza indirimbo 'Yesu wanjye' ya Liza

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'YESU WANJYE' YA LIZA KAMIKAZI

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND