RFL
Kigali

Frère Julio Parada wahanze igishushanyo “Nkunda Amahoro” cyamenyekanye ku makayi yapfuye

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:22/08/2020 12:21
0


Frère Julio Parada wahanze igishushanyo “Nkunda Amahoro” cyanditse izina ku makayi meza abana bandikagamo mu myaka nka 20 ishize, yitabye Imana aguye mu gihugu cya Espagne.



Abize amashuri abanza n’ayisumbuye mu myaka ya za 2000 na mbere y’aho muribuka neza amakayi y’ibifuniko byiza byari bishushanyijeho ishusho y’umwana w’umuhungu useka ufite umusatsi uzwi nka ‘Afro’

Iki gishushanyo cyagaragaye ku makayi yakorwaga na Imprimerie Scolaire.

Iki gishushanyo cy’uyu mwana cyahanzwe n’umunyabugeni wo ku rwego rwo hejuru Frère Julio Parada warambitse ibiganza ku bishushanyo bikomeye biri mu bihugu yagiye akoreramo.

Frère Julio Parada ni uwihaye Imana wo mu muryango w'aba Frères des Ecoles Chétiennes (De La Salle Brothers), akomoka mu gihugu cya Columbia, aho yaboneye izuba ku wa 19 Mata 1938.

Frère Jean Bosco Bigirimana wabanaga na Frère Julio Parada muri uyu muryango, yabwiye INYARWANDA, ko Frère Julio Parada yitabye Imana, ku wa kane w’iki Cyumweru tariki 20 Kanama 2020 ko hatarangazwa itariki yo kumusezeraho bwa nyuma.

Frère Jean Bosco yavuze ko Frère Julio Parada yazize uburwayi butunguranye bwaba bufitanye isano na AVC (Accident vasculaire cerebral).

Frère Julio Parada yahanze ibishushanyo bitandukanye byiza birimo n’ibyo yakoreye mu Mujyi wa Abidjan muri Côte d'Ivoire, aho yakoreye igihe kirekire nyuma yo kuva mu Rwanda.

Frère Julio Parada yayoboye ikigo cya Groupe Scolaire de La Salle kugeza mu 1994.

Julio washushanyije "Nkunda Amahoro" yamamaye ku makayi yitabye Imana


Hermano Julio Parada yaje mu Rwanda mu 1990 ashushanya "Nkunda Amahoro" mu 1991. Icyo gihe yari Umuyobozi w'ishuri G.S de la Salle y'i Gicumbi

Ibi ni bimwe mu bishushanyo yashushanyije mu Mujyi wa Abdijan muri Cote d'Ivoire






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND