RFL
Kigali

Rubavu: Josskid yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Bararira’ yakoze avugira abana bo ku muhanda –VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/08/2020 8:58
0


Niyonshuti Joshua [ Josskid], impano nshya muri Hip Hop ya Rubavu, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ya kabiri yise ‘Bararira’ yakoze nyuma yo kubona ko abana bo ku muhanda babaye mu buzima bubi. Josskid yatangarije INYARWANDA ko nta muhanzi agenderaho cyakora yemeza ko B Threy ari we muhanzi ari kubona cyane muri iyi minsi.



Bararira ya Josskid ni indirimbo iri mu njyana ya Hip Hop, ikaba yuzuye amarangamutima afatiye ku buzima bw’abana bo ku muhanda kimwe n’abandi bababaye mu buryo bwose. Uyu musore agaragaza ko nta mpamvu yagatumye abantu bagira imitima y’urwango, asaba Abanyarwanda guharanira kubana mu mahoro baca inzangano hagati yabo.

Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo Josskid agira ati “Ni koko birakwiye uyu munsi ko dukwiye guhashya iyo mitima yuje urwango n’ibibazo, hirya mu miryango baricana bamarana bagakwiye gukundana bakareka gushwana ! ….. Ni mureke dukundane …”.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com Josskid yagaragaje icyamuzanye muri muzika Nyarwanda n’impamvu yatumye yandika ku buzima bw’abana baba mu muhanda kimwe no gusaba abantu kubana mu muahoro. Yagize ati ”Isi dutuye benshi bamaze kuyiburira icyizere ku buryo utatinya kuvuga ko hari abo ubuzima bwashaririye nyamara iyo ugiye kureba usanga bamwe nta gaciro babiha.

Umuziki rero ni intwaro ikomeye cyane dukwiye kwifashisha dutanga ubutumwa twifitemo bukagera ku batuye isi yose. Naricaye nsanga nifitemo ubwo bushobozi bwo guhanura isi mbinyujije mu mpano yanjye, ubu rero ni byo nakoze kandi sinzacika intege kugeza igihe nzagera ku ntego zanjye zo kubaka imbaga y’abatuye isi”.

Niyonshuti Joshua mu mashusho y'indirimbo ye yise 'Bararira' yagarutse ku mibereho mibi y'abatuye isi

Mu mashusho y’indirimbo Bararira hagaragaramo abana bo ku muhanda (Ubuzima babayemo) ndetse na nyiri ubwite ugerageza kwihindura nkabo bigaragaza ko hari aho yifuzaga kugeza ubutumwa bwe muri iyi ndirimbo. Iyi ni indirimbo ya kabiri (2) ya Josskid, ikaba ije ikurikiye iyo yise Parte yakoranye na Sergio Martin. Nyuma ya Bararira, Joss arakurikizaho iyo yise Freestyle izasohoka mu bice bibiri. Uyu musore ukiri muto mu myaka aririmba umuziki wo mu njyana ya Trapp na HipHop.

Imwe mu mafoto agaragaza ubuzima bw'abana bo ku muhanda mu mashusho y'indirimbo Bararira ya Josskid

REBA HANO INDIRIMBO 'BARARIRA' YA JOSSKID







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND