Kuri uyu wa gatanu nib wo guverinoma ya Turkey yongeye gushimangira umugambi wayo wo guhindura zimwe mu ngoro ndangamurage zikaba imisigiti. Tariki ya 21 Kanama nibwo iki gihugu cyemeje umushinga wuko ingoro ya Chora ihindurwa umusigiti. Ibi bibaye nyuma y’ukwezi Hagia Sophia na yo ihinduwe umusigiti
Ingoro
ndangamurage ya Chora yubatswe ahagana mu kinyejana cya 4. Iyi yubatswe nk’ingoro
ya kiriziya n’ubwami bw’aba- Byzantine (ubwami bw’abami bw’abanya-Roma bw’
uburasirazuba) bwari bufite umurwa mukuru nka Constantinople ari yo Istanbul y’ubu.
Iyi ngoro ya
kiriziya ya Chora yaje guhindurwa umusigiti ubwo
ingoma y’aba-Ottoman bigaruriraga umujyi wa Constantinople ari yo Istanbul ya
none. Ukwigarurirwa kwa Constantinople kwabaye mu mwaka wa 1453, nuko ubwami
bw’aba-Byzantine bw’abakirisitu busimburwa n’ubw’aba-Ottoman bw’ abayisiramu.
Kuva mu mwaka wa 1934, perezida wa mbere wa Turkey yahinduye Hagia Sophia
ingoro ndangamurage kubera yari ibumbatiye amateka y’amadini arenze
abiri(Islam, Kiriziya Gatorika n’ aba-Orthodox ).
Elpidophoros,
arikopiskopi ndetse akaba n’umushumba w’icyubahiro w’idini ry’aba-Orthodox muri
Amerika; binyuzeku rubuga rwe rwa Twitter yatangaje ko ihindurwa rya Chora
ikaba umusigiti ari agahinda. Yakomeje agaragaza ko Turkey ikomeje kuca amatwi
ikanirengagize ubusabe bw’umuryango mpuzamahanga ko yahagarika uyu mushinga.
Minisiteri w’Ububanyi
n’Amahanga w’Ubugereki, Nikolas Dendias yikomye iki gikorwa. Yatangaje ko ibi
ari ukutubaha ahantu habumbatiye amateka Umuryango w’Abibumbye washyize ku
rutonde rwawo. Ese ni uku kwikoma Turkey no kuyibwiriza ibyo yagakwiye n’ibyo
itagakwiye gukora ntibya ari ugushaka kuvogera ubusugire no kwishyira ikizana
kwayo? Aho byo ntibigiye gukongeza umwuka mubi uri hagati yayo n’ Ubufaransa
ndetse n’Ubugereki?
TANGA IGITECYEREZO