Kigali

Uduhigo tw’abatoza 21 batoje Amavubi, harimo n’uwayatoje icyumweru kimwe gusa!

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:21/08/2020 22:56
0

Kuva ikipe y’igihugu amavubi yakwemererwa kwitabira imikino mpuzamahanga, imaze gutozwa n’abatoza basaga 21, uramutse ukoze impuzandengo wasanga nta mutoza warengeje umwaka afite Amavubi mu biganza.



Muri iyi nkuru turakora urutonde duhereye mu mwaka 1972 kugeza mu mwaka 2020, turebe abatoza bagiye batoza Amavubi, yaba abanyarwanda ndetse n’abatoza bagiye bakomoka muri Afrika ndetse no ku yindi migabane. Buri mutoza wahabwaga Amavubi yabaga afite inshingano agomba gusohoza bamwe barabikoze abandi baragerageza abandi birabananira.

1. Umutoza wa mbere watoje Amavubi yitwa Otto Pfister akaba ari nawe watoje ikipe y’igihugu Amavubi igihe kinini kuva (1972-1976).


Otto Pfister ni we watoje Amavubi bwa mbere

2. Ibrahim Metin Turel wakomokaga mu gihugu cya Turukiya yatoje Amavubi mu gihe kingana n’umwaka umwe (1991- 92).

3. Rongin Rudasingwa ni we wabaye umutoza wa mbere watoje Amavubi ari umunyarwanda ikindi kandi ni we wabaye umutoza wa mbere w’Amavubi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yatoje Amavubi hagati ya 1998-1999, 2000- 2001.)

4. Rudi Gutendorf ni we mutoza wa mbere ku isi watoje amakipe menshi agera kuri 55 arimo n’Amavubi yatoje kuva (1999-2000).

5. Ratomir Dujkovic ni we mutoza ufite amateka ndetse meza  n’abanyarwanda badashobora kwibagirwa kuko ni we mutoza wabashije kujyana Amavubi mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’Afrika mu 2004, aza ku mwanya wa kabiri mu batoza batoje Amavubi igihe kirekire (2001-2004).


Ratomir Dujkovic watwaye amavubi muri CAN

6. Roger Lennart Palmegren yatoje Amavubi mu gihe kigera ku mwaka umwe (2004-2005), nta byinshi yibukirwaho usibye kuba ari we watangije ikiragano gishya cyo gushaka uko u Rwanda rwazasubira mu mikino y’igikombe cy’Afrika.

 7. Michael Nees ni Umudage watoje Amavubi umwaka umwe ahava yerekeza mu gihugu cya Africa y'Epfo (2006-2007).

8. Josip Küze yabaye umutoza w’u Rwanda udafite icyo yarufashije na kimwe kuva (2007-2008).

9. Jean Pierre Raul Shungu yabaye umutoza w’umusigire (2008) ubwo Michael Nees yari amaze kugenda. Izina rikomeye ntabwo Raul Shungu yarigiriye mu Amavubi, ahubwo yabaye umutoza ukomeye wa Rayon Sports ndetse banatwarana igikombe cya CECAFA KAGAME CUP.

10. Branco Tucak umwe mu batoza baje bafite inyota ndetse n’ishyaka ryo guhatana ariko na we birangira atarengeje umwaka kuva (2008-2009).

11. Eric Nshimiyimana yabaye umukinnyi mwiza mu kibuga by'umwihariko mu ikipe y’igihugu Amavuubi ya 2004, akaba yaratoje Amavubi nk’umusigire kuva (2009-2010).

12. Sellas Tetteh mbere y’uko atoza Amavubi mu gihe kingana n’umwaka umwe kuva (2010-2011), Sellas Tetteh yari yarageze mu Rwanda ari umutoza wa Ghana y’abatarengeje imyaka 20.

 13. Milutin Micho Sredojevic aza mu batoza batoje  u Rwanda igihe kuva (2011-2013). Micho yaje kwirukanwa yerekeza mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda.


Militin Micho na we guha ibyishimo abanyarwanda byaranze

14. Casa Mbungo Andre ubu ari gutoza ikipe ya Gasogi United yaje yabaye umutoza w’umusigire mu 2014 ndetse aza kuba umutoza wungirije Stephen Constantine

15. Stephen Constantine yatoje Amavubi mu gihe kingana n’umwaka umwe gusa (2014-2015) ni we mutoza ufite amateko yo kudatsindwa umukino n’umwe ari mu rugo.

16. Lee Johnson yaje mu Rwanda kuba umuyobozi wa siporo muri FERWAFA ariko nyuma aba umutoza w’umusigire mu (2015).

17. Jonathan Bryan McKinstry (2015-) nta bigwi bihambaye afite mu mavubi, ariko yibukirwa ku gahigo ko kuba ari we mutoza watoje Amavubi akiri muto.

18. Kanyankore Gilbert Younde yabaye umutoza w’umusigire mu gihe cy’icyumweru kimwe anava kuri izi nshingano nta mukino n’umwe atoje.

 19. Mulisa Jimmy na we yabaye umutoza w’umusigere Amavubi yanganyijemo na Ghana.

20. Antoine Hey yabaye umutoza w’amavubi kugera mu 2018 ubwo Amavubi yitabiraga imikino y’igikombe cy’Africa cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu. Amavubi amaze gusezererwa, Antoine Hey ntabwo yagarukanye n’Amavubi.

21. Vincent Mashami: kuva 2018 kugeza ubu Amavubi atozwa na Mashami Vincent ubite agahigo ko guhabwa amasezerano y’igihe gito amezi atatu gusa.

Ku bigaragara Amavubi yaranzwe n’abatoza benshi kandi biganjemo abanyamahanga bagiye bamara umwaka umwe gusa bakagenda ubona ko umusaruro uri hasi.


Mashami ubu ni we mutoza mukuru w'Amavubi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND