RFL
Kigali

Ireland: Minisitiri w’ Ubuhinzi yaguye ku nshingano nyuma yo kurenga ku ngamba zo kwirinda COVID-19

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:21/08/2020 11:54
0


Minisitiri w’ Ubuhinzi muri Ireland, Dara Calleary, yeguye ku nshingano nyuma y’ uko arenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19, akitabira igikorwa cyahuriye abantu bagera kuri 80, ikintu cyateje uburakari muri rubanda.



Minisitiri Calleary ufite munshingano ubuhinzi muri Ireland, yasabye imbabazi ku buryo bukomeye nyuma y’ uko ku wakane yari muri hoteli, aho yari yitabiriye gahunda yo gusangira ifunguro ry’ umugoroba ryari ryateguwe n’ abagize ihuriro rya ‘golf’ b’ inteko ishingamategeko ya Ireland.

Uyu muhuro wahuriyemo abarenga 80, wagaragayemo Uhagarariye komisiyo y’ ubucuruzi mu Burayi, Phil Hogan, ndetse n’ abandi banyepolitiki bari hamwe nyine na Minisitiri Calleary. 

Iri joro ryo gusangira ryabayeho nyuma y’ uko inama y’ abaminisitiri—irimo na Calleary—yari yashyizeho ingamba nshya zo kwirinda icyorezo cya covid-19, ariko bugacya azirengaho!

Zimwe mu ngamba zari zashyizweho harimo n’ uko bitemewe ko abantu bakora inama cyangwa guteranira hamwe hanze barenga batandatu.

Minisitiri w’ Intebe muri iki gihugu, Micheal Martin, yatangaje ko yemeye iyegura rya minisitiri Calleary, ndetse anavuga ko ibyo yakoze bitari byo, ko ndetse icyemezo yafashe cyo kwegura ari icyemezo cyiza ku gihugu.

Minisitiri Calleary ubwo yandikaga ubutumwa bwo gusaba imbabazi abinyujije kuri Twitter, yakiriye ababusubije bakabakaba 2,000, ahanini bagaragaza uburakari n’ agahinda, bavuga ko bo batabashije gushyingura ababo bitewe no kwirinda covid-19, abandi bakavuga ko baretse gukora ubukwe, no kujya mu biruhuko.

Umwe mu bantu bari muri iyo hoteli yabereyemo uyu muhuro, yabwiye ikinyamakuru Irish Times ko abantu batigeze bubahiriza ingamba zo gusiga umwanya hagati yabo, ndetse ko batari banambaye udupfukamunwa.

Calleary yagizwe minisitiri w’ ubuhinzi mu kwezi gushize nyuma y’ uko uwo yari asimbuye yari yirukanywe ku nshingano azira ko yatwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha.

Kugeza ubu abamaze kwandura covid-19 muri iki gihugu ni 27,676, naho abarenga 1,000 bitabye Imana.

Src: Reuters 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND