RFL
Kigali

Active yaririmbye ku bananiwe umuziki bakayoboka itabi, Covid-19 yavangiye Miss Naomie n’ibindi-YUMVE

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/08/2020 10:24
0


Itsinda rya Active rigizwe na Dereck, Olivis na Tizzo ryasohoye indirimbo nshya ryise “Kigali Nibyayo” nyuma y’amezi icyenda ricecetse.



Iyi ndirimbo ‘Kigali Nibyayo’ yasohotse mu ijoro ry’uyu wa kane tariki 20 Kanama 2020, ifite iminota 03 n’amasegonda 21’ yatunganyijwe na Producer Davydenko ugezweho muri iki gihe.

Dereck ni we uririmba igitero cya mbere avugamo ukuntu hari abahanzi bananiwe umuziki bakerekeza inzira yo gukoresha ibiyobyabwenge bizwi nka ‘mugo’, ndetse ngo bamwe muri bo bajyanwe Iwawa.

Avuga ko bakabaye barahinduye umuvuno cyangwa se bakaririmba izindi njyana zirimo na Rock.

Uyu muhanzi avuga ko itsinda rya Active mu bihe bitandukanye ryatezwe imitego myinshi, ariko barayisimbuka.

Yavuzemo ukuntu benshi bajya bavuga ko ari we ntandaro yo gusenya kw’iri tsinda, ariko ngo ‘Byaba byiza biacye bakatureba ubuziraherezo’. Kandi ngo n’ababavuga nabi, ubu babaye amateka.

Tizzo uririmba igitero cya kabiri, avuga ko Kigali ishamaje ko amazu meza ari kuzamuka ubutitsa ku buryo ushaka agafoto keza werekeza muri Kigali Convention Center.

Avugamo ukuntu iby’ubu byoroshye, aho umukobwa mwiza w’ikimero ategura ibirori bikitabirwa n’abanyamafaranga bambaye neza.

Ngo ntibigisaba ko umukobwa abona amafaranga binyuze mu gushimisha umugabo mu gitanda.

Yavuze ko Covid-19 yakomye mu nkokora ibikorwa bya muntu ituma abantu batabona ibyiza byiza bya Nyampinga w’u Rwanda 2020, Miss Nishimwe Naomie.

Ati “...Coronavirus genda uri ‘umusenzi’ waduhishe byinshi byiza bya Naomie. Kubera iki?”

Avuga ko umusitari yifotozanya n’umukobwa abimusabye, bwacya abakoresha imbuga nkoranyambaga bakavuga bigatinda.

Olivis aririmba igitero cya Gatatu akavuga ko ubuzima bwa Kigali bugoye cyane. Avuga ko shene za Youtube zivuga nabi abantu azwi, urukundo rw’ubu rwakonje.

Avuga ko ubukene bwugarije abasore b’iki gihe, ko harimo n’abayoboka imico itari myiza. Ati ‘Nta soni.”

Olivis yabwiye INYARWANDA, ko bari bamaze igihe badasohora indirimbo ahanini bitewe n'uko bakomwe mu nkokora n'icyorezo cya Covid-19.

Yavuze ko mu ntangiriro z'uyu mwaka, bari bafite gahunda yo gusohora indirimbo nyinshi kugira ngo mu mpera za 2020 bazakora igitaramo kinini ariko siko byagenze.

Uyu muhanzi avuga ko bafite imishinga myinshi y'indirimbo bararikiye abafana b'abakunzi b'umuziki muri rusange.

Itsinda rya Active ryari rimaze amezi icyenda nta ndirimbo nshya risohora. Ryakunzwe mu ndirimbo nka ‘Active Love’, ‘Lift’, ‘Udukoryo’, ‘Tonight’ n’izindi.


Itsinda rya Active ryasohoye indirimbo nshya bise 'Kigali Nibyayo' nyuma y'amezi icyenda


Active baririmbye ku bahanzi bananiwe umuziki bakayoboka gukoresha ibiyobyabwenge, Covid-19 yatumye abantu batabona ibyiza bya Miss Nishimwe Naomie n'ibindi

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'KIGALI NIBYAYO' Y'ITSINDA RYA ACTIVE RYASOHOYE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND