Nyuma yaho hagiye havugwa abanyezamu batandukanye bifuzwa n’ikipe ya Mukura, kuri ubu iyi kipe ibarizwa mu Majyepfo y’u Rwanda iri mu biganiro bigana ku musozo n’ikipe ya SC Kiyovu Sports ku munyezamu wabo ndetse n’ikipe y’igihugu Amavubi, Nzeyirwanda Djihad.
Mu
mwaka w’imikino 2019/20 ikipe ya mukura yaranzwe n’ikibazo cy’abanyezamu
twavuga ko umusaruro wabo wari ku rwego rwo hasi byanatumye iyi kipe itsindwa
imikino itandukanye kandi igatsindwa ibitego byinshi.
Guhinduranya
abazamu bose uko bari batatu ni byo byaranze umutoza mukuru wa Mukura Tony
Hernandez kuko yaba Gerard Bikorimana, Regis ndetse na Edward bose benda
kunganya imikino ibintu bidakunze kubaho ku banyezamu.
Nyuma
yaho isoko ry’igura n’igurisha ritangiriye, Mukura ifite igikombe cy’Amahoro
2018, yagiye ivugwa ndetse inahuzwa n’abanyezamu batandukanye yifuzaga ko
bayibera igisubizo mu izamu ryayo mu mwaka w’imikino ugiye kuza.
Mu
bazamu twavugamo nka Bwanakweli Emmanuel, usanzwe ari umunyezamu wa Kiyovu
Sports ndetse na Muhawenayo Gad wari umaze gutandukana n’ikipe ya Musanze fc
ibarizwa mu majyaruguru y’u Rwanda, bose bagiye bavugwa ko bashobora kwerekeza
mu kipe yambara umuhondo n’umukara.
Nyuma
yaho ikipe ya Kiyovu Sports iguriye umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu
Amavubi Kimenyi Yves, byahise bigaragaza ko Nzeyurwanda agomba kuba umunyezamu
wa kabiri ibintu nawe atari yisimiye, byatumye Mukura itangira kubikurikiranira
hafi.
Kimenyi Yves ubu ni we muzamu wa mbere wa Kiyovu sports
Amakuru
twamenye kandi yizewe ni uko ikipe ya Mukura izagura amasezerano Nzeyirwanda
yari ashigaje muri Kiyovu Sports angana n’umwaka umwe ubundi babone amafaranga miliyino eshatu (3,000,000 RWF) mu
gihe umunyezamu na we aziyumvikanira na Mukura Victory Sport.
Bwanakweli Emmanuel ubundi ni we Kiyovu Sports yashakaga utanga
Nzeyurwanda Djihard umwaka ushize w’imikino, yakinnye imikino 18 ya shampiyona ndetse anakina imikino y’igikombe cy’Amahoro yose kugera aho cyahagarikiwe.
TANGA IGITECYEREZO