RFL
Kigali

Shema Divine uba mu Bushinwa yatangiye gusohora Filime y’uruhererekane yise ‘Regreting’ igaruka ku rukundo no kumvira impanuro z’ababyeyi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/08/2020 7:58
0


Filime, ni kimwe mu bintu bikundwa na benshi cyane cyane iyo irimo ubutumwa bwigisha abayireba. Ubu umunyarwandakazi uba mu gihugu cy’u Bushinwa, Shema Divine, yatangiye gushyira hanze Filime y’uruhererekane yise’ Regreting Series’ (Kwicuza Series) ikubiyemo ubutumwa buganisha ku rukundo no kumvira inama za kibyeyi.



InyaRwanda.com igaragaza ikanateza imbere impano z’abantu batandukanye buri munsi, yaganiriye na Shema Divine ku bijyanye n’igitekerezo yagize kuri iyi Filime Regretting Series (Kwicuza Series). Uyu mukobwa wanditse iyi Filime, ni umunyarwandakazi uri mu gihugu cy’u Bushinwa akaba yiga ndetse anakora akazi gatandukanye.


Divine ubusanzwe mbere yo gusohora Filime yari afite ishyaka ryo kwigisha abantu ururimi rw’Icyongereza ndetse n’izindi nyigisho zinyuze muri filime. Regreting series/ Kwicuza series, ni filime ya mbere yanditse bivuye mu nkuru ya nyayo kuko ibyo agarukaho hari uwo byabayeho, ikaba igizwe n’insanganyamatsiko 3 zitandukanye.

Iyi filime ikinwamo n’abakinnyi batandukanye abenshi babarizwa muri studio yitwa Petit parole iyobowe na Shema Divine. Ku Nsanganyamatsiko ya mbere Shame Divine agira ati: “Regreting series/Kwicuza series ni film ifite insanganyamatsiko yo kwereka abakobwa ndetse n’abahungu ko mu gihe babuze uwo bakundanye nta mpamvu yo kwiyicira ubuzima.

Kuko atariho biba birangiye, impamvu ari yo nsanganyamatsiko umwanditsi Shema Divine yahisemo nuko benshi mu rubyiruko usanga baragiye mu biyobyabwenge bitewe n'uko bababajwe mu rukundo. Si ukujya mu biyobyabwenge gusa ahubwo hari n'abahita bahindura imyitwarire ugasanga bishe ejo hazaza habo”.


Indi nsanganyamatsiko irimo ni, ukumvira impanuro za kibyeyi. Divine ashimangirako akenshi iyo umukobwa cyangwa umuhungu ari mu rukundo ni kenshi yirengagiza inama ababyeyi bamuha ugasanga birangiye arimo yicuza kandi bitari bikwiriye. Ikindi usanga birengagije umuryango ukagira ngo umukunzi iyo aje mu buzima bwabo aba abaye byose kandi atari ko biba bikwiye kugenda kuko ubuzima buba bukubikiye byinshi cyane wakora kuko urubyiruko nk'uko tubizi ni imbaraga z’igihugu bivuze ko ntacyo zitabasha gukora.

Ikindi ni uko muriki gihe urubyiruko ruri koherezwa mu bihugu byateye imbere guhaha ubumenyi, usanga iyo bagezeyo bari kure y'ababyeyi bikora ibyo bashatse bityo bigatuma bibagirwa indangagaciro za Kinyarwanda. Muri regretting series/ kwicuza series batwereka ingaruka zo kutumvira ndetse no kwisanisha n’abanyamahanga ku buryo byaba isomo urubyiruko ruri mu mahanga ndetse n'abateganya kujyayo.

Muri regretting series /Kwicuza series Shame Divine yemeza ko harimo umwihariko wayo. Yagize ati ”Uwo mwihariko ni uko atari film izakomeza kuba uruhererekane. Ni filime izajya icaho mu gihe kitarambiranye kandi igatanga isomo kuri benshi. Ikindi ifite umwihariko w’uko ikiniwe mu bihugu bitandukanye aribyo u Rwanda ndetse n'u Bushinwa. Ibyo, bikaba byiza kuko bidufasha no kumenya uko hanze y'igihugu cyacu hameze ku bafite amatsiko”. Iyi filime izajya ica kuri Youtube channel yitwa Teacher Divine.

KANDA HANO UREBE REGRETING SERIES EPI1






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND