RFL
Kigali

Umubyeyi n'umukobwa we bakoresheje ama Euro agera ku 76,000 mu gikorwa cyo kwibagisha kugira ngo base nk'icyamamare bakunda Katie Price

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/08/2020 14:18
0


Kayla Morris w'imyaka 21 na nyina Georgina Clarke bakoze ibishoboka byose ngo bagere ku nzozi zabo zo gusa nk’icyamamare bakunda maze si ukwibagisha biva inyuma bituma icyo gikorwa kibatwara ama euro agera ku 76,000.



Ku myaka 11, Kayla Morris yari asanzwe afite inzozi zo kuzagira amabere yuzuye igituza ashaka kuzamera nk’umuhanzikazi Katie Price, uyu mwana w'umukobwa yarihanganye arakura ageza ku myaka imwemerera kwibagisha atangira kubikora ngo azagere ku nzozi ze.


Nyina, Georgina Clarke yagize ati: "Ndibuka ko umukobwa wanjye yashakaga (kubagwa) kuva afite imyaka 11, yarabiteguye ndetse atekereza n’aho azakura amafaranga yo kwibagisha”. Amaze kugira imyaka 21, Kayla yashoboye kubagwa ndetse na nyina aramushyigikira kugeza ubwo nawe yibagishije, bahindura isura yabo, bahindura iminwa yabo ndetse babikora kenshi ngo bagerageze gusa nka Katie Price.



Uyu mukobwa ukiri muto ntiyigeze atekereza ku ngaruka yazakura mu kwibagisha ati "Ndacyifuza ko iminwa yanjye yaba minini cyane, amabere, izuru ndetse nkagira n’ikibuno kinini cyane”. Ibi kandi abishyigikiwemo na nyina cyane kuko ngo yifuzaga ko umukobwa we azamera gutyo.


Georgina Clarke aratangaza ko yishimiye amahitamo y'umukobwa we kandi ntasuzugura akazi ke ko ari umusitari kuko yishyura ibyo bikorwa byose. Kayla ati” Mama ni inshuti yanjye magara nishimira ko amfasha kwegera inzozi zanjye zo gusa nka Katie Price".


Georgina, utari ushishikajwe cyane no kwibagisha kuva kera, yashishikajwe nabyo ubwo yabonaga ifoto ya Katie Price yambaye ubusa. Uyu munsi abo bagore bombi baracyagerageza gukora ibishoboka byose ngo base gato nk’umu star bakunda.


Nyina wa Kayla ati ”Dukunda isura ya Katie kandi dukunda kugura imyenda isa byanze bikunze tuzagera ku nzozi zacu kandi byatangiye kuza

Uyu ni Katie Price

Uyu ni Katie Price bifuza gusa na we

Src: Santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND