RFL
Kigali

Mukuru wa Lionel Messi yatakaje akazi ko guhagararira inyungu za Ansu Fati

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:20/08/2020 10:54
0

Umukinnyi wazamukiye mu irerero rya Barcelona Anssumane Fati Vieira, yahisemo gutandukana na Rodrio Messi warebereraga inyungu ze akaba yakomezanyije na Jorge Mendes.Uyu mukinnyi w’imyaka 17 y’amavuko, bikaba byitezwe ko ari umwe mu bakinnyi umutoza mushya Ronald Koeman, azubakiraho ikipe y’igihe kizaza kandi irambye nk'uko umuyobozi wa Barcelona Josep Maria Bartomeu yabitangarije Television ya Barcelona.

Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Barcelona, bavuga ko Ansu Fati gutandukana na mukuru wa Lionel Messi bishobora gukurura umwuka mubi hagati ya Messi na Fati bose  bazamukiye mu irerero rya La Masia.


Rodrio Messi yamaze gutandukana na Ansu Fati

Ansu Fati abaye umukinnyi wa kabiri wa Barcelona uhagarariwe na Jorge Mendes nyuma ya Nelson Semedo usanzwe akina yugarira izamu.

Jorge Mendes kuri ubu afite abakinnyi benshi ahagarariye harimo na rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo, Diego Costa James Rodriguez, Joao Felix n’abandi benshi.


Jorge Mendes ni we umenyera akaryo Cristiano Ronaldo


TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


Inyarwanda BACKGROUND