RFL
Kigali

Ildephonse, umuhanga mu guhanga inyubako yinjiye mu muziki uhimbaza Imana

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2020 10:29
0


Mbarushimana Ildephonse usanzwe ari Architect akaba n’umwarimu mu kigo cy’itorero rya EPR Institut Presbyterienne de Kirinda (IPK) yinjiye mu muziki uhimbaza Imana asohora indirimbo nshya yise “Bariyo”.



Ildephonse Mbarusha ni umukristu muri Eglise Presbyterienne au Rwanda (EPR) warangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza muri Kaminuza y’u Rwanda muri KIST, aho yize ibijyanye na Architecture. Yabonye izuba ku wa 02 Gashyantare 1990, avukira mu Karere ka Karongi mu Murenge wa Murambi, ari naho umuryango avukamo utuye.

Ubu yasohoye indirimbo yise ‘Bariyo’ yakuye mu gitabo cy’Ibyahishuwe (4:8-11) havuga ukuntu Abamalayika, ibizima ndetse n’abakuru baramya Imana. Uyu muhanzi avuga ko abari mu isi bakwiye guharanira kuramya Imana no guhirimbanira guca bugufi.

Akavuga ko bakwiye kwinginga Imana ikabibashoboza bagafatanya n’ibizima, abakuru n’abamalayika kuramya Uwiteka ubuziraherezo kugeza bageze mu ijuru.

Yabwiye INYARWANDA, ko indirimbo 'Bariyo' ayitezeho kuba intangiriro yo gukomeza kwiga byinshi byiza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ayitezeho gukoreshwa n’abantu b’Imana mu kuyiramya bavuga bati “Uri uwera, uri uwera mwami. Ni wowe ukwiriye gusa.”

Iyi ndirimbo imaze gutanga ibyiringiro byisumbuye ku byari bisanzwe ko Uwiteka azakomeza gushyigikira umurimo we. Ildephonse avuga ko azakomeza gushyira imbere Imana kugira ngo izamugeze aho ishaka hose n’igihe ishakiye kuzahamugereza cyose.

Ati “Nge nukwinginga Imana ikanshoboza, buri uko nshobojwe nzajya nyisingiza mu bihimbano by’umwuka, ubungubu hari indi ndirimbo igiye kurangira izasohoka muri uyu mwaka nayo.”

Avuga ko yinjiye mu muziki uhimbaza Imana kubera yawukunze akiri muto, aririmba muri korali zitandukanye ndetse arabisengera atangira kwandika indirimbo.

Mbarushimana yavuze ko afite intego yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo biciye mu ndirimbo, kugira ngo ijambo rya Kristo ribe mu bantu nk’uko bashishikarizwa kubikora.

Urugendo rw’umuziki yarutangiye mu 2006 ubwo Imana yamugiriraga ubuntu akakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza ikamuha n’indirimbo zo kuririmba.

Mbarushimana asanzwe akora inyigo z’imishinga y’ubwubatsi ariko kandi akanigisha urubyiruko gukora imirimo yo gushushanya imbata z’amazu hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

Ibi abifatanya n’umuziki kandi ngo ntabwo bimugora cyane kuko byose abikunda. Ildephonse yakuriye muri korali zirimo Injili IPK abereye umujyanama na Chorale Deigloria zose zikorera i Kirinda muri Karongi.

Ildephonse usanzwe ari umwarimu mu mashuri yisumbuye yinjiye mu muziki

Ildephonse yasohoye indirimbo nshya yise 'Bariyo' itangiza urugendo rwe nk'umuhanzi wigenga

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'BARIYO' Y'UMUHANZI ILDEPHONSE MBARUSHA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND