RFL
Kigali

Gisagara/Save: Kurwanya ‘nyirantare’ byashyizwemo imbaraga zidasanzwe, mu minsi 3 bamaze kumena litiro zirenga 870

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:20/08/2020 14:10
0


Ubuyobozi bw’Umurenge wa Save mu karere ka Gisagara bufatanyije n’inzego z’umutekano bahagurukiye ikibazo cy’inzoga zitemewe n’amategeko zizwi ku izina ry’igikwangari cyangwa nyirantare. Bamwe mu bazengaga bakanazicuruza ubu barafunze, ndetse n’izo ubuyobozi bwabafatanye zahise zimenwa.



Abaturage baganiriye na Inyarwanda bavuga ko bishimiye ko ubuyobozi bwashyize imbaraga zidasanzwe mu kurwanya nyirantare, bakavuga ko izi nzoga zahoraga zibateza ibibazo. Mu bo twaganiriye ntawemeye ko asanzwe anywa izi nzoga zikorwa zikanacuruzwa mu buryo butemewe n’amategeko.

Umwe mu bagore bo mu kagari ka Gatoki yavuze ko nyirantare ari inzoga mbi kuko uwayinyoye asinda agata ubwenge ku buryo ashobora no kwiyambura imyenda mu ruhame. Yagize ati {“Abazinywa barambara ubusa, bariba bararwana, iyo yabuze amafaranga yo kujya kuzigura buri munsi  arara araririye kanaka. Mu minsi ishize hari umuturanyi wacu baherutse kwiba ihene”}

Undi muturage utuye hafi y’ahafatiwe izi nzoga z’ibikwangari yavuze ko igikwangari ari amarozi. Ati {“Nyirantare icyo nayivugaho ni amarozi, ni ibintu ntashobora gushyira mu buzima bwanjye. Iyo mbonye amafaranga ndaza nkinywera izi zipfundikiye (inzagwa zikorerwa mu nganda)”}

Umugabo ufite butike muri aka kagari unacururizamo inzoga zipfundikiye zikorwa n’inganda zitandukanye avuga ko we adashobora gucuruza nyirantare. Ati {“Leta yarabiciye kandi yabiciye mu buryo buribwo. Ntabwo tubiceceka dutanga amakuru ku buryo na Leta ibizi n’ubwo babatwaye si ubwa mbere ni ubwa kenshi”}

Abafatanywe izi nzoga basanzwe babizi ko kuzikora no kuzicuruza bitemewe. Inzego z’ibanze zifatanyije n’iz’umutekano kuri uyu wa 19 Kanama 2020 bataye muri yombi abagore babiri bafatanywe nyirantare barimo ufite umwana utaracuka.

Aba bagore icyo bahurizaho ni uko kwenga izi nzoga babikora mu rwego rwo gushaka amaramuko. Bavuga ko izi nzoga bazikora bifashishije udutoki duke,umusemburo n’isukari. Uwafatanywe amajerekani abiri yagize ati {“Harimo udutoki dukeya n’isukari ibilo bitatu n’umusemburo bavuga ko ari umufaransa”}.

Mugenzi we ati {“Njyewe nari nziko nyirantare ari idafite igitoki nakimwe”}. Yemera ko inzoga yengaga itandukanye n’urwagwa rusanzwe kuko urwagwa rusanzwe ruhira iminsi ibiri mu gihe inzoga yengaga ihira amasaha 12, ati {“Uyenga nimugoroba bugacya yahiye”}. Bagira bati {“Dusanzwe tubizi ko Leta izirwanya kuko no mu Rwanza aho bazenga bahora bazimena”}.

Muhire Ntiyamira David, Umunyabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Save avuga ko mu minsi itatu bamaze kumena litiro 875 zafatanywe abantu bane barimo Mukashyaka Claudette wo mu kagari ka Rwanza. Ntakirutimana Emmanuel n’abagore babiri bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Save.

Yagize ati {“Ni igikorwa gikomeje tutaza guhagarika igihe cyose biraba bitararangira kubera ko dukeneye umuturage utekanye cyane cyane ko n’ababinywa usanga batabona umutekano uko bikwiye”}.

Muhire Ntiyamira David, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Save

Akomeza agira ati {“Turasaba abaturage kwirinda guhishira babandi babyenga, turabasaba kuba ku isonga mu kwikemurira ibibazo bagatanga amakuru ku gihe, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we”}. Mu karere ka Gisagara hari inganda 8 zenga urwagwa mu buryo bwemewe n’amategeko.

Munyampundu  Celestin, uyobora uruganda rwa GABI rutunganya toni 900 z’ibitoki buri kwezi avuga ko igikwangari kigira ingaruka mbi ku ishoramari ryabo kuko hari abaturage ba Gisagara bagurisha ibitoki ku ruganda aho kunywa urwagwa rwo mu ruganda bakajya kunywa igikwangari.

Gitifu Ntiyamira David avuga ko urugamba rwo kurwanya nyirantare barugeze kure kuko batangiye bafite urutonde rw'abantu 32 bayenga, muri aba abamaze gufatwa ni 24 abasigaye baracyashakishwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND