RFL
Kigali

Ben Cross wamenyekanye cyane muri filime ”Chariots of Fire” yitabye Imana ku myaka 72

Yanditswe na: Uwera Ange
Taliki:19/08/2020 18:15
0


Harry Bernard Cross wari uzwi cyane nka Ben Cross umukinnyi wa filime w’Umwongereza wamenyekanye cyane muri filime yitwa “Chariots of Fire” n’izindi zitandukanye, yapfuye ku munsi w’ejo ku wa Kabiri azize indwara itatangajwe.



Ben Cross yavukiye mu Bwongereza tariki 16 Ukuboza 1947. Afite abana 2; Theo Cross na Lauren Cross yabyaranye n’umugore we wa mbere ari we Penny Cross, uyu baje gutandukana ashakana n’undi witwa Michelle Moerth nawe batandukana muri 2005. Nyuma ni bwo yashakanye na Deyana Boneva tariki 18 Kanama 2018.

Ben akaba yapfuye afite imyaka 72, aguye i Vienna. N’ubwo indwara yamuhitanye itatangajwe, inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye iturutse ku mukobwa we, Lauren wari umaze kubitangaza ku rukuta rwe rwa Facebook aho yagiraga ati: ”Mbabajwe cyane no kubamenyesha inkuru y’urupfu rwa papa wanjye nakundaga cyane mbuze mu masaha macye ashize. Hari hashize igihe arwaye gusa mu minsi micye ishize ni bwo bisa nk’ibyasubiye inyuma”.

Nyuma yo gusoza amasomo ye mu ishuri ryitwa RADA (Royal Academy of Dramatic Arts), yaje gutangira gukina muri filime zitandukanye aho yagiye agaragara nko mu yitwa; ”A Bridge Too Far”, yakinwe mu 1977. Mu mwaka w’i 1977 ni bwo n’ubundi yagize amahirwe yo kuba umwe mu bagize kompanyi ya Royal Shakespeare. Mu mwaka w’i 1970 ni bwo Ben yakiriwe muri Royal Academy of Dramatic Arts.

Zimwe muri filime zitandukanye Ben yagiye agaragaramo ni izi zikurikira:

-The Citadel

-The Far Pavilions

-The Caine Mutiny Court Martial

-Dark Shadows

-First Knight

-Solomon,

-A Bridge Too far

-Pandora,filime y’uruhererekane

-12 Monkeys

-The Devil’s Light

Bimwe mu bihembo yagiye abona harimo:

-Boston Society of Film Critics Awards (2009),

-CableACE Awards (1996),

-Soap Opera Digest Awards (1992),

-Washington DC Area Film Critics Association Awards (2009).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND