RFL
Kigali

Mbarushimana Jean D'amour ufite indirimbo 7 yavuze intego ye mu muziki, imishinga afite n'icyo yifuza kuri Mbonyi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/08/2020 16:57
0


Mbarushimana Jean D'amour umuhanzi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana umaze gukora indirimbo 7 z'amajwi, twagiranye nawe ikiganiro adutangariza intego ye mu muziki, imishinga afite ndetse anavuga kuri Israel Mbonyi umwe mu bahanzi akunda cyane, aha akaba yatubwiye ko yifuza kuzahurira nawe umunsi umwe mu giterane cy'ivugabutumwa.



Mbarushimana atuye ku Gisozi haruguru ya ULK ahitwa mu mudugudu wa Ntora. Ni umukristo mu Itorero rya ADPR Paroise Gasave mu mudugudu wa Gasave. Ni umugabo wubatse ufite umugore n'abana bane. Kuririmba yabitangiye kera aririmba muri korali y'abana, aza gukomeza mu nkuru, nyuma yaho aza gutangira umuziki ku giti cye. Kuririmba ku giti cye nk'umuhanzi wigenga abimazemo amezi atanu.

Aganira na INYARWANDA, Mbarushimana yavuze ko intego ye ari ukwamamaza ubutumwa bwiza akabugeza aho butari kugera ari kumwe na korali. Ati "Intego yanjye nta yindi ni ukwamamaza ubutumwa bwiza nkagera kure aho ntari kuzagera ndi kumwe na chorale. Kuva atangiye umuziki kugeza uyu munsi, amaze gukora indirimbo 7 ari zo:  Umva gutabara, lmana yarirahiye, Ushimwe, Uri byose muri njye, Gorogota, Azanyuza na lneza wagize.


Mbarushimana yavuze ko yifuza gukora indirimbo zifite amavuta. Arasaba Imana ko yamuzamura akagira ubushobozi busamufasha gukora indirimbo zihembura imitima ya benshi.  Ati "Ndifuza ko lmana izanzamura nkagira ubushobozi bwo kujya ndirimba indirimbo zanjye kandi indirimbo zanjye zikaba ziriho amavuta y'lmana. Nkajya nkoresha ibiterane bifite imbaraga".

Twamubajije umuhanzi afatiraho icyitegererezo, adutangariza ko ari benshi. Icyakora, yaje gutangaza ko Israel Mbonyi amukunda cyane ndetse ngo ahora asenga ngo bazahurire mu giterane nyuma ya Coronavirus.  Ati "Umva, nigira kuri benshi ariko ndifuza kuzakorana igiterane na Mbonyi mu gihe coronavirus izaba irangiye".


Abajijwe niba akora umuziki nk'umwuga, yasubije agira ati  "Ntabwo njyewe umuziki nywukora nk'umwuga, nywukora kugira ngo mpimbaze lmana". Yavuze impungenge abona ku bijyanye no gukora umuziki wa Gospel nk'umwuga ugomba gutunga nyira wo. Ati "Icyo navuga ku muntu uwukora nk'umwuga biragoye, gusa iyo uvuga ko ukorera lmana kandi wishyuza, ingororano zawe zirangirira aho".

Yunzemo ati "Cyeretse ahugiye mu kuvuga ubutumwa bushingiye ku buzima, babona uhagazemo ubwabo bakagutecyerezaho aribo biturutseho, bakaguha imperecyeza nk'umuhanzi wabasuye". Yakomeje adutangariza ibintu by'ibanze bikwiriye kuranga umuhanzi mwiza ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Yagize ati "Ibikwiye kuranga umuhanzi wa Gospel; Akwiye kuba ari umukristo akijijwe, kuba yicisha bugufi, kuba ari umuntu ugira isuku". Mbarushimana yasoreje ku mishinga yifuza gukora mu gihe kiri imbere adutangaza ko ashaka gukora amashusho y'indirimbo ze, ati "Imishinga nifuza gukora, ndashaka gukora amashusho y'indirimbo zanjye".


Mbarushimana Jean D'amour arangamiye kugeza ubutumwa bwiza kure hashoboka

UMVA HANO INDIRIMBO 'IMANA YARIRAHIYE' YA MBARUSHIMANA

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA 'USHIMWE MANA' YA MBARUSHIMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND