RFL
Kigali

Umuhanzi Jose Chamelone yatangaje ko atakitwa iri zina

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:19/08/2020 12:05
0


Umuhanzi wo muri Uganda Chameleone yatangaje ko atakitwa iri zina kandi yo yamaze kumenyesha inzego bireba.



Yatangiye umuziki mu 1996 ariko akawufatanya no kuvanga umuziki. Bigeze mu1999 asa nkushyize ku ruhande ibyo kuvanga imiziki ahubwo yiyegurira kuririmba no gutaramiramira abantu nk'umuhanzi. 

Mu 2000 asohora umuzingo we wa mbere witwa ‘Bageya’, yitwaga Jose Chameleone kuva ubwo ni uku yari azwi. 

Uko imyaka yagiye ikurikirana yagiye akora indirimbo nyinshi ziramamara zimuhesha ibihembo byinshi.

Izina Chameleone rirenga imbibi za Uganda, rigera mu karere k'Africa y'Uburasirazuba, Afurika no ku isi hose muri rusange.

Uretse mu bya muzika, izina Chameleone ryifashishwa cyane mu bukangurambaga bwa Leta zunze ubumwe za Amerika bwo gusaba ababa mu mutwe wa Lord Resistance Army (LRA) gushyira intwaro hasi bagasubira mu buzima busanzwe.

Hari abafata ubu bukangurambaga bakabuhuza no kuba ari bwo bwakanguye Jose Chameleone ko yakwiyamamariza kuyobora umujyi wa Kampala- Byari inzira iharuye imwinjiza muri politiki.

Ku munsi w’ejo nibwo Jose Chameleone yamenyesheje abantu bose ko atagikoresha izina Chameleone nk'izina rye.

Ati “Njyewe Mayanja Joseph usanzwe uzwi nka Jose Chameleone, umuturage wa Uganda, ntangaje ku mugaragaro ko ntagikoresha izina Jose Chameleone guhera uyu munsi. Ubu amazina yanjye ni Mayanja Joseph kandi ibi nabimenyesheje n'inzengo bwite z'amategeko bireba”.

Kureka izina ry'umuziki yamamayeho agasubira ku izina ry'umuryango n'idini birahura n'intangiriro y'urugendo yatangiye rumuganisha mu guhatanira kuyobora Umujyi wa Kampala.

Ubu ntakitwa Jose Chameleone ahubwo yitwa Mayanja Joseph






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND