RFL
Kigali

Bishop Simon Masasu mukuru wa Apotre Masasu yitabye Imana

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/08/2020 11:19
0


Inkuru ibabaje imenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2020 ni iy'urupfu rwa Bishop Simon Masasu witabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Bishop Simon Masasu yari Umuyobozi wa Restoration church mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'Uburengerazuba.



Bishop Simon Murekezi Masasu ni mukuru w'intumwa Yoshuwa Ndagijimana Masasu uyobora Evangelical Restoration church ku Isi. Amakuru INYARWANDA yahawe na bamwe mu bakristo ba Restoration church avuga ko nyakwigendera Simon Masasu yari amaze igihe kinini arembeye mu bitaro bya CHUK, gusa yari atangiye koroherwa, none birangiye yitabye Imana.

Bishop Simon Murekezi Masasu yagize uruhare rukomeye mu iterambere rya Restoration church ku bw'umurava yagiraga mu murimo w'ivugabutumwa. Mu byo yibukirwaho yakoze mu gihe cye harimo urukundo yakundaga abakristo n'imbaraga yashyiraga mu kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu mu bataramwakira. 

Hejuru y'ibyo, yafashije abanyempano batandukanye barimo n'abahanzi ba Gospel batangiriye umuziki muri ERC Gisenyi. Hari amakuru avuga ko kubera gukunda cyane ivugabutumwa, mu gihe cyashize yigeze kuba mu kigo cy'imfubyi agambiriye kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo urubyiriko rwagaba mu gace icyo kigo cyari kirimo.


Bishop Simon Masasu yitabye Imana azize uburwayi

IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND