RFL
Kigali

Kanye West yatangaje ko agiye gukora Tik Tok abakiristu bazibonamo

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:19/08/2020 13:02
0


Umuraperi Kanye West yatangaje ko yifuza gukorana n’urubuga rwa Tik Tok hagakorwa Jesus Tok n’abakiristu bazibonamo, ni nyuma y’uko atishimiye ibikorerwa kuri uru rubuga.



Kuwa Mbere w’iki cyumweru Kanye West yavuze ko yifuza gukorana bya hafi n’urubuga rwa Tik Tok maze hagakorwa Tik Tok yo mu bundi buryo (Christian Version) abakiristu bazibonamo ikazitwa “Jesus Tok”.

Mu butumwa uyu muraperi aherutse kunyuza ku rukuta rwe rwa Twitter yavuze ko atanyuzwe n’ubutumwa butandukanye bunyuzwa kuri uru rubuga rwa Tik Tok. Ibi yabitangaje nyuma y’uko aherutse kureba ibishyirwa kuri uru rubuga ari kumwe n’umukobwa we North w’imyaka 7 y’amavuko.

Kanye

Kanye West avuga ko atishimiye ubutumwa bunyuzwa kuri Tik Tok

Uyu muraperi w’imyaka 43 y’amavuko uri no kwiyamamariza kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko nyuma yo gutekereza ubundi buryo Tik Tok yakorwamo n’abakiristu bakayibonamo izina yayita ryahise rimuzamo ni “Jesus Tok”.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati:” Ubwo nari kumwe n’umukobwa wanjye tureba ubutumwa bushyirwa kuri Tik Tok, nkunda ikoranabuhanga ariko nk’umubyeyi w’umukiristu ntabwo nashimishijwe n’ubutumwa bushyirwa kuri uru rubuga”.

Mu bundi butumwa nabwo yagize ati: ”Turi kubisengera ko bikunze twakorana na Tik Tok maze hagakorwa Tik Tok mu bundi buryo abakiristu bagenzura, itahungabanya abana bato n’isi yose”. Kanye West yasoje agira ati:”Mu izina rya Yesu, Amina”.

Uyu mugabo usibye kuba umuraperi n’umushoramari afite gahunda ye y’amasengesho ayobora yitwa Sunday Service, kubera icyorezo cya Covid-19 yari yarahagaze ariko mu minsi micye ishize yongeye kuyasubukura muri leta ya Wyoming aho n’umugore we Kim Kardashian nawe yari yayitabiriye.

Sunday service

Sunday service

Kanye West afite gahunda y'amasengesho yise Sunday Service

Mu minsi ishije amakuru atandukanye yavugaga ko umwuka utari mwiza hagati ya Kanye West n'umugore we, gusa iminsi yakurikiyeho amakuru yavugaga aba bombi umubano wabo uri kugaruka, ko ubu bameranye neza.

Amakuru aherutse gutangazwa n’ikinyamakuru HollywoodLife yavugaga ko aba bombi bameranye neza ubu kandi ko bahisemo kureka ibibazo byabo ku bw’abana babo. Mu biganiro bagirana ngo byibanda gusa ku bana babo ngo nta kintu cyahindutse hagati yabo.

Inkuru y’umubano wabo yatangiye kuvugwa cyane ubwo yatangiraga kwiyamamaza,  Kanye West yatangarije abayoboke be uko yagerageje gukuramo inda y’umukobwa we North. Nyuma y’ibi uyu mugabo yaje gushyira ubutumwa ku rukuta rwe rwa Twitter asaba imbabazi umugore ku bwo kuvuga amabanga yabo ku karubanda.

 

Src: Fox Business






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND