RFL
Kigali

Niyo Bosco yakoze indirimbo ivuga ku muntu usaba imbabazi uwinangiye-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/08/2020 10:30
0


Umuhanzi Niyokwizera Bosco wiyise Niyo Bosco yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise "Imbabazi" ivuga ku muntu usaba imbabazi udashaka gutsinda inzigo muri we, ngo yambare umwambaro w'imbabazi.



Amashusho y’iyi ndirimbo yasohotse mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 18 Kamena 2020, afite iminota 4 n’amasegonda 30’.  ‘Imbabazi’ yubakiye ku butumwa bw’umuntu usaba imbabazi mugenzi we ariko uwo azisaba akinangira.

Mu mashusho, uyu muhanzi yifashishije umukobwa usuka amarira agaragaza ko yakosherejwe ariko ntafungura umutima we ngo atange imbabazi. Usaba imbabazi, we abavuga ko yaguye mu makossa atabishakaga ariko kandi ko yemera guca bugufi agasaba imbabazi.

Yibutsa uwo asaba imbabazi, ko babanye mu buzima bwiza bwasize urwibutso, ko yakabishingiye amuha imbabazi. Avuga ko muri we ahorana urubanza rw’uko yakosheje, ariko kandi akanahorana agahinda kuko uwo asaba imbabazi yamwimwe amatwi.

Hari nkaho aririmba ati "Gereza wumve ko nanjye ari ibyangwiririye. Ko twajyaga dusangira agahiye none tugeze ku kabisi urananiwe?. Gira ibambe biganza bitajyaga bishira igaba.”

Indirimbo ‘Imbabazi’ isohotse mu gihe hari hashize amezi atatu, uyu muhanzi asohoye indirimbo yise ‘Ubumuntu’ imaze kumvwa n’abantu barenga ibihumbi 56 ku rubuga rwa Youtube.

Uyu muhanzi kandi afite izindi ndirimbo ziri hanze nka ‘Ibanga’, ‘Uzabe intwari’ na ‘Ubigenza ute?’ yatumbagije ubwamamare bwe, ikaba imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 1 mu gihe cy’amezi 7 imaze isohotse. ‘Ubigenza ute?’ yamuhaye igikundiro kidasanzwe nk’umuhanzi wigenga kugeza n’ubu.

Niyo Bosco yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise 'Imbabazi'

Niyo Bosco yasohoye indirimbo 'Imbabazi' nyuma y'amezi atatu asohoye iyitwa 'Ubumuntu'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMBABAZI' YA NIYO BOSCO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND